FERWACY yateguye irushanwa ryo ‘gusiganwa n’isaha’

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ryateguye isiganwa ry’amagare ryo gusiganwa n’isaha (course contre la montre) rizaba ku cyumweru tariki 17/03/2013 guhera saa tatu za mu gitondo i Masoro.

Iri siganwa rije rikurikira irya Kigali-Rusumo ryegukanywe na Bonaventure Uwizeyimana muri Gashyantare uyu mwaka, riri mu rwego rwo gukomeza gutoza abakinnyi b’u Rwanda mu kwitegura amasiganwa mpuzamahanga.

Bitandukanye n’andi masiganwa yari amanyerewe hano mu Rwanda, amakipe yose agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda azasiganwa hakoreshejwe isaha (course contre la montre), maze harebwe ikipe yihuse kurusha izindi hagendewe ku mpuzandengo y’ibihe abakinnyi bagize ayo makipe bazaba bakoresheje.

Mu kubara ibihe amakipe yakoresheje, hazajya harebwa impuzandengo y’ibihe by’abakinnyi batatu ba mbere ba buri kipe.

Amarushanwa yo gusiganwa ku magare amaze kuba akamenyero muri FERWACY, iri shyirahamwe rikaba ryarayashizeho mu rwego rwo gufasha abakinnyi kugumana imbaraga ndetse n’ubuhanga mu kunyonga igare, dore ko usanga kenshi u Rwanda rukunze kwitabira amasiganwa mpuzamahanga.

Muri aya masiganwa abera mu Rwanda kandi ni naho FERWACY ikura abakinnyi bakiri bato bafite impano mu mukino w’amagare, dore ko usanga baba bashishikarizwa kuyitabira, bamara kumenyekana bagakurikiranwa.

Abakinnyi nka Hadi Janvier, Bintunimana Emile, Ndayisenge Valens n’abandi, ni bamwe mu bakinnyi bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga kandi bamenyekanye mu gihe gito binyuze muri ayo masiganwa yitabirwa n’Abanyarwanda gusa.

Abakinnyi bazitabira iryo siganwa rizabera i Masoro mu gace kitwa ‘Special Economic Zone’ bazava mu makipe icyenda agize ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ariyo Cine Elmay, Benediction Club, Rapide Bicycle Club, Les Amis Sportifs, Satellite Club, Kiramuruzi Cycling Tour, Cycling Club for All, Abahizi na Fly Cycling Club.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka