Nyuma y’aho Perezida wa Republika y’u Rwanda Paul Kagame yemereye ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare inkunga izakomeza kubafasha kwitwara neza mu marushanwa atandukanye, kuri uyu wa Kane ni bwo Ubuyobozi bw’iri shyirahamwe bwashyikirizwaga inkunga y’imodoka ifite agaciro ka Milioni 60 Frws.
Iyi nkunga y’imodoka ije nyuma y’izindi nkunga zirimo amagare agezweho aba bakinnyi bifashisha mu marushanwa atandukanye, ndetse n’ibikoresho byo mu buzima busanzwe bifashisha mu kigo giherereye i Musanze aho bitoreza.
Aimable Bayingana, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, yatangaje ko bishimiye iyi nkunga bagenewe na Perezida wa Republika, kuko babona izabafasha kugera kuri byinshi.
Yagize ati "Yadushimishije cyane kuko ije tuyikeneye, ubu umukino wacu waragutse tuba dukeneye aho dutwara ibikoresho, izadufasha gutwara abakinnyi ndetse n’abatoza, kuko ni imodoka ikomeye kandi iri ku rwego rwiza"
Minisitiri muri Perezidansi Tugireyezu Venantie wari uhagarariye Perezidansi y’u Rwanda, yatangaje ko batazahwema gushyigikira uyu mukino ukomeje guhesha ishema igihugu, anabasaba ko u Rwanda rwaba igicumbi cy’amagare
"Kuki twe tutaba igicumbi cy’umukino w’amagare ku Isi, nk’uko za Brazil zizwi mu mupira w’amaguru, za Ethiopia mu gusiganwa? Turabizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubashyigikira nk’uko isanzwe inateza Siporo imbere, kandi by’umwihariko umukino w’amagare umaze iminsi uzamura ibendera ry’igihugu"
Andi mafoto yaranze uyu muhango
Amafoto: Muzogeye Plaisir
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Perezida nya kubahwa wa re pubulica yakoze cyane kubatera imbaraga mubyomukora nukuvagako mwishimye kandi komurakomezanya umuhati rero nyakubahwa ware pubulika yakoze cyane imana imushimire cyane murakoze.!