FERWACY igiye kwibuka abayobozi, abakinnyi n’abakunzi b’amagare bazize Jenoside

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) rigiye kwibuka abahoze ari abakinnyi, abayobozi n’abakunzi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Abasignwa bazerekeza mu karere ka Karongi mu Burengerazuba.
Abasignwa bazerekeza mu karere ka Karongi mu Burengerazuba.

Uyu muhango uzakorwa mu isiganwa rya gatatu rya shampiyona y’amagare Rwanda Cycling Cup 2017 ryitiriwe kwibuka (Race Remember), iryo siganwa rikazaba ku wa 20 Gicurasi 2017 rikazatangirira mu Karere ka Ruhango abasiganwa berekeza i Karongi.

Iri siganwa rizitabirwa n’abagabo, abasore n’abakobwa aho abato bazahagurukira mu Karere ka Muhanga saa tatu n’igice berekeza i Karongi mu gihe abakuru bo bazahagurukira mu Karere ka Ruhango saa yine n’igice.

Abakuru bazagera i Karongi bazenguruke mu mujyi inshuro 10 bakazakora ibirometero 155, abakobwa bo ntibazazenguruka bo bakazakora ibirometero 82 mu gihe abato(Juniors)bo bazazenguruka inshuro 2 bakazakora ibirometero 92.

Isiganwa rya mbere rya Rwanda Cycling Cup ryitirirwe nyakwigendera Byemayire Lambert ryegukanywe na Nsengimana Jean Bosco.
Isiganwa rya mbere rya Rwanda Cycling Cup ryitirirwe nyakwigendera Byemayire Lambert ryegukanywe na Nsengimana Jean Bosco.

Iri siganwa ryo kwibuka ni irya gatatu rya Rwanda Cycling Cup 2017, aho irya mbere ryitiriwe Kwibuka uwari umuyobozi muri Ferwacy witabye Imana witwaga Byemayire Lambert.

Ryegukanywe na Nsengimana Jean Bosco, mu gihe irya kabiri ryo ryegukanywe na Uwizeye Jean Claude mu gihe mu bakobwa Girubuntu Jeanne D’Arc amaze kuyegukana yombi.

Iri siganwa rizagaragaramo amakipe icyenda harimo ikipe nshya ya Nyabihu izaba isiganwa ku nshuro ya mbere. Iyo kipe ije ikurikira iya Karongi "Karongi Sports Vision Center" nayo imaze gusiganwa inshuro imwe.

Urutonde rw’amakipe azitabira iri siganwa ryo kwibuka:

1. Les Amis Sportifs
2. Bendiction Club
3. Fly Cycling Club
4. Cycling Club For all
5. Muhazi Cycling Generation
6. Ciney Elmay
7. Rwandan Eagles Cycling Team
8. sports Vision Center
9. Nyabihu Cycling Team

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka