Cogebanque yazaniye abakunzi b’Amagare Prepaid Master Card n’umuhanzi Kitoko

Muri Shampiona y’Afurika y’umukino w’amagare iri kubera mu Rwanda, Cogebanque umwe mu baterankunga b’iri rushanwa ikomeje gusabana n’abakunzi b’uyu mukino aho irushanwa riri kubera

Abatuye Nyanza ya Kicukiro ndetse n’abandi bakunzi b’umukino w’amagare bari baje gufana, beretswe uburyo bwo gucunga umutekano w’amafaranga hifashishijwe ikarita itangwa na Cogebanque izwi nka Prepaid Master Card

Abakozi ba Cogebanque bari mu gufasha gusobanurira abantu serivisi zayo
Abakozi ba Cogebanque bari mu gufasha gusobanurira abantu serivisi zayo

Mujyambere Louis De Montfort ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, yatangaje ko bishimiye uburyo iri rushanwa riri kugenda, ariko yongera no gukangurira abantu gukoresha uburyo bugezweho bwo kwishyura bwa "Cogebanque Prepaid Mastercard"

Yagize ati "Uyu munsi watangiranye n’amarushanwa akomeye, kuko ibihugu byose byagiye bisaranganya ibihembo, by’umwihariko ni ishema kuri Cogebanque kuba harimo abakinnyi dutera inkunga bahagarariye igihugu ndetse banambikwa imidari yo kwitwara neza"

"Uyu mwaka twabazaniye Prepaid Card, uburyo bwo kwishyurana utitwaje amafaranga, ikarita ikora ku isi yose, aho ushobora no kuyikoresha wishyurira umwana wiga hanze utiriwe wohereza amafaranga, ahubwo ukayamushyiriria ku ikarita ye"

Kitoko Bibarwa yataramiye amagana y'abafana i Nyanza ya Kicukiro
Kitoko Bibarwa yataramiye amagana y’abafana i Nyanza ya Kicukiro

Usibye kandi kuba abakiriya bahabwa umwanya wo gusobanuza Serivisi za Cogebanque, abari baje kwirebera aya marushanwa baje gususurutswa n’umuhanzi Kitoko Bibarwa usanzwe uba hanze y’u Rwanda

Cogebanque aho iri hose yakirana abakiriya bayo urugwiro
Cogebanque aho iri hose yakirana abakiriya bayo urugwiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka