Abatuye Nyanza ya Kicukiro ndetse n’abandi bakunzi b’umukino w’amagare bari baje gufana, beretswe uburyo bwo gucunga umutekano w’amafaranga hifashishijwe ikarita itangwa na Cogebanque izwi nka Prepaid Master Card
- Abakozi ba Cogebanque bari mu gufasha gusobanurira abantu serivisi zayo
Mujyambere Louis De Montfort ushinzwe ubucuruzi muri Cogebanque, yatangaje ko bishimiye uburyo iri rushanwa riri kugenda, ariko yongera no gukangurira abantu gukoresha uburyo bugezweho bwo kwishyura bwa "Cogebanque Prepaid Mastercard"
Yagize ati "Uyu munsi watangiranye n’amarushanwa akomeye, kuko ibihugu byose byagiye bisaranganya ibihembo, by’umwihariko ni ishema kuri Cogebanque kuba harimo abakinnyi dutera inkunga bahagarariye igihugu ndetse banambikwa imidari yo kwitwara neza"
"Uyu mwaka twabazaniye Prepaid Card, uburyo bwo kwishyurana utitwaje amafaranga, ikarita ikora ku isi yose, aho ushobora no kuyikoresha wishyurira umwana wiga hanze utiriwe wohereza amafaranga, ahubwo ukayamushyiriria ku ikarita ye"
- Kitoko Bibarwa yataramiye amagana y’abafana i Nyanza ya Kicukiro
Usibye kandi kuba abakiriya bahabwa umwanya wo gusobanuza Serivisi za Cogebanque, abari baje kwirebera aya marushanwa baje gususurutswa n’umuhanzi Kitoko Bibarwa usanzwe uba hanze y’u Rwanda
- Cogebanque aho iri hose yakirana abakiriya bayo urugwiro
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|