Cogebanque yakanguriye Abanyekongo kuyigana bakizigamira

Kuri uyu wa Gatatu abatuye mu bice bya Nyanza, Muhanga, Ngororero, Nyabihu ndetse na Rubavu nibo bari batahiwe ngo bibonere ibyiza bituruka kuri Tour du Rwanda, harimo na Cogebanque ibasanga aho bari ikabereka uburyo bushya bwo kwizigamira bworoshye.

Iyo winjira mu karere ka Rubavu uhabwa ikaze na Cogebanque
Iyo winjira mu karere ka Rubavu uhabwa ikaze na Cogebanque

Uretse abo muri turiya turere, abaturanyi ba Rubavu bo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nabo ntibari batanzwe, bari baje kwirebera amagare, ariko bakanaboneraho no guhura n’abakozi ba Cogebanque babakanguriye kuba bafunguza konti muri Cogebanque, kugira ngo amafaranga yabo agire umutekano.

Baje gufana igare, ariko banatahana inyigisho
Baje gufana igare, ariko banatahana inyigisho

Umwe mu Banye-Congo twaganiriye, yadutangarije ko n’ubwo yari yaje aje kwirebera amagare, ariko yanahise abyungukiramo kuko hari ibyo yasobanuriwe na Cogebanque atari azi, akaba yumva mu minsi ya vuba azahita afunguza konti

Yagize ati “Namenye ko ubu nshobora gufunguza konti nkajya mbikuza amafaranga ndi muri Congo ntiriwe nza mu Rwanda, kandi akaba acunzwe neza, aho namenye uburyo bwo gukoresha ikarita yitwa Pre-Paid Master card”

Abakozi ba Cogebanque baba biteguye abifuza gusobanukirwa imikorere yabo
Abakozi ba Cogebanque baba biteguye abifuza gusobanukirwa imikorere yabo

Theonestine Mukabanana ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Cogebanque mu gihugu, yatangarije Kigali Today ko bishimiye uko isiganwa ryagenze, ariko anakangurira abaturanyi bo muri Congo kugana Cogebanque kugira ngo amafaranga yabo ahorane umutekano.

“Isiganwa tubereye abaterankunga mu by’ukuri riri kugenda neza, abatuye i Rubavu baje ari benshi kandi bishimye, gusa n’abaturanyi bo muri Congo nabo baje kandi turabakangurira kuba bagana Cogebanque bagafunguza konti, ku buryo mu bihe by’umutekano muke amafaranga yabo azajya aba arinzwe neza”

Bruce Melodie agenda asusurutsa abantu ku bufatanye na Cogebanque
Bruce Melodie agenda asusurutsa abantu ku bufatanye na Cogebanque

Nyuma y’iri siganwa, abari baje kurirebera i Rubavu, basusurukijwe n’umuhanzi Bruce Melodie, akaba ari nawe ugenda uririmbira abantu aho amagare anyura hose, ubu hakaba hatahiwe abo mu Karere ka Musanze no mu nzira zijyayo.

Andi mafoto akwereka ko Cogebanque iri kumwe nawe muri Tour du Rwanda

Greene Edward uza ku mwanya wa mbere mu kuzamuka yahise yambikwa uyu mwenda na Cogebanque
Greene Edward uza ku mwanya wa mbere mu kuzamuka yahise yambikwa uyu mwenda na Cogebanque
Cogebanque ni yo ihemba abagenda bitwara neza mu kuzamuka mu isiganwa
Cogebanque ni yo ihemba abagenda bitwara neza mu kuzamuka mu isiganwa
Uko ihemba abazamutse neza umusozi, ni nako ifite intego yo kuzamura abakiriya bakagera kure mu bukungu
Uko ihemba abazamutse neza umusozi, ni nako ifite intego yo kuzamura abakiriya bakagera kure mu bukungu

Amafoto: Muzogeye Plaisir na Kwizera Fulgence

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka