Kuri uyu wa kane mu bice bya Kicukiro na Nyamata, hakinwaga umunsi wa kabiri wa Shampiona y’Afurika y’umukino w’amagare, irushanwa rinaterwa inkunga na Cogebanque, aho ibazanira umuhanzi Kitoko Bibarwa, ndetse ikanabazanira abakozi bayo basobanurira abantu Serivisi z’iyi Banki.
Kuri uyu wa Kane, abaturage batandukanye babashije gusobanurirwa uburyo bwo gufunguza konti muri Cogebanque, aho uzana indangamuntu gusa ugahita ufungurirrwa konti ako kanya.
Cogebanque yanafunguye ishami mu cyanya cyahariwe inganda mu Mujyi wa Kigali
Yvon Gilbert Nishimwe ushinzwe uburyo bwo guhanahana amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga muri Cogebanque, yadutangarije ko kugeza ubu mu rwego rwo korohereza abacuruzi bari mu gihugu cyose, ubu bafunguye irindi shami mu gace gashya k’inganda kari i Masoro.
"Cogebanque ubu fite ishami rishya muri Special Economic Zone, ni ishami twafunguye ngo ryegere cyane cyane abantu bahakorera, tubagezeho serivise zacu ari izijyanye na Poroduits za Banki na serivise z’ikoranabuhanga"
Cogebanque yanabazaniye Umuhanzi Kitoko Bibarwa arabasusurutsa
Shampiona y’Afurika y’umukino w’amagare iraza gukomeza kuri uyu wa Gatandatu, aho abasiganwa baza guhagurukira kuri Stade Amahoro, banyure mu bice bya Kibagabaga, Nyarutarama na RDB bagaruka kuri Stade Amahoro aho bazaba bazenguruka inshuro eshanu ku bangavu, na karindwi ku bakuru, aho hose Cogebanque ikazaba yegerana n’abakiriya bayo ndetse n’abandi bashya.
Andi mafoto ya Cogebanque muri Shampiona y’Afurika mu magare
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|