Bonaventure Uwizeyimana akomeje kwambara Maillot Jaune muri Tour du Cameroun

Umunyarwanda Bonaventure Uwizeyimana niwe ukomeje kuyobora isiganwa ribera muri Cameroun, aho ayoboye urutonde rusange kugeza ubu.

Mu gace kabaye kuri uyu wa kane, Bonaventure ukinira Team Rwanda, yegukanye umwanya wa mbere ndetse ahita anambara umupira w’umuhondo w’umukinnyi uyoboye isiganwa.

Bonaventure Uwizeyimana wegukanye agace ko kuri uyu wa kane, kugeza ubu aracyayoboye abandi
Bonaventure Uwizeyimana wegukanye agace ko kuri uyu wa kane, kugeza ubu aracyayoboye abandi

Mu kandi gace kabaye kuri uyu wa Gatanu kavaga Bafoussam kakanyura Dschang, kagasorezwa Bafoussam, Bonaventure Uwizeyimana yaje ku mwanya wa gatatu, gusa akomeza kuyobora urutonde rusange aho arusha uwa kabiri iminota 3 n’amasegonda 44.

Kugeza ubu niwe wambaye "Maillot jaune"
Kugeza ubu niwe wambaye "Maillot jaune"

Usibye Bonaventure Uwizeyimana uyoboye urutonde rusange, Patrick Byukusenge araza ku mwanya wa kane ku rutonde rusange.

Umunyarwanda kandi witwa Ukiniwabo Rene Jean Paul niwe uyoboye urutonde rw’abakiri bato (Meilleur jeune), naho Team Rwanda ikaba iya mbere mu makipe yose yitabiriye iri rushanwa.

Kuri uyu wa Gatandatu isiganwa rirakomeza mu gace ka Banbangte-Tonga-Banbangte agace gafite intera ireshya na kilomtero 83.7, rikazasozwa kuri iki cyumweru tariki 03/06/2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka