Bereket yahesheje Ethiopia intsinzi ya mbere muri Tour du Rwanda

Bereket Desalegn Temalew wo muri Ethiopia yegukanye etape ya 6 ya Tour du Rwanda yavaga Rubavu yerekeza mu Kinigi.

Bereket Desalegn yahesheje Ethiopia intsinzi yayo ya mbere muri Tour du Rwanda 2018
Bereket Desalegn yahesheje Ethiopia intsinzi yayo ya mbere muri Tour du Rwanda 2018

Nyuma y’imyaka itanu Tour du Rwanda yari yasubiye mu Kinigi mu cyanya cy’ingagi. Ubwo isiganwa ryaherukaga kuhasorezwa muri 2013, Louis Meintjes wo muri Afurika y’Epfo ari we uhatsindiye etape ya 3.

Abasiganwa babanje kuzenguruka Umujyi wa Gisenyi inshuro enye, harimo n’imihanda y’amabuye, mbere y’uko batangira kuzamuka umusozi wa mbere muri itatu yagombaga gutanga amanota.

Isiganwa ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kanama 2018, ryatangiwe n’abakinnyi 64. Bane bavuyemo ni Helder Da Silva ukinira ikipe ya Bai Sicasal Petro de Luanda, Kibby Quinten ukinira Marc Pro CT, Van Musschenbroek Myles ukinira Afurika y’Epfo na Clancy Stephen ukinira Novo Nordisk.

Mu kuzenguruka Gisenyi abakinnyi batandukanye bagerageje gucika iryo tsinda ariko ntibabasha gushyiramo intera ifatika, bituma basohoka muri uwo mujyi bakiri kumwe. Mu isaha ya mbere isiganwa ryagenderaga ku muvuduko wa kilometero 39.

Bamaze kugenda kilometero 60, itsinda ry’abakinnyi icumi ryazamuye umuvuduko basiga igikundi amasegonda 18.

Nyuma gato Manizabayo Eric na Temalew Bereket ukinira Eth bashaka kuvamo ngo bagende, Azzedine Lagab ahita abasanga.

Ku ntera ya kilometero 62 itsinda ry’abakinnyi barindwi barimo Nsengimana Jean Bosco ni bo bari bayoboye isiganwa. Inyuma yabo hari Mugisha Moïse wari wasohotse mu gikundi.

Bageze kuri kilometero 70 itsinda ry’imbere ryari rimaze gushyiramo intera y’umunota 1 n’amasegonda 6.

Basigaje kilometero 20 ngo barangize, barindwi b’imbere bari bakiri imbere. Intera yari imaze kugera ku 3’40" ndetse ikomeza kwiyongera ku 3’52", ubwo bari basigaje kilometero 10.

Hasigaye kilometero 6 itsinda ryagabanije intera igera ku minota 3 n’amasegonda 7.
Team Rwanda yakomeje gukora akazi gakomeye ngo ifashe Mugisha kudatakaza ibihe.

Mu b’imbere, Bosco Nsengimana yagize ikibazo cy’igare, abo bari kumwe baramusiga.

Mugisha Moise wari wakomeje gukurikira igikundi cy’imbere yaje kugishyikira akomezanya nacyo. Uko umuvuduko wiyongeraga bazamuka, Azzedine Lagab yatangiye gutakaza ibihe.

Moise na Bereket bakomeje kugendana basiga abandi, Bereket atanga Moise ku murongo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka