Azzedine Lagab yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2018

Umunya Algeria Azzedine Lagab ukinira ikipe ya Groupement Sportif des Pétroliers yo muri Algeria yegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda kakiniwe i Rwamagana.

Azzedine Lagab akimara kurenga umurongo
Azzedine Lagab akimara kurenga umurongo

Azzedine yegukanye iri siganwa akoreshe igihe kingana n’amasaha 2h12min21sec ku ntera y’ibirometero 97.5 aho yatsindiye ku murongo urangiza isiganwa Umunya-Espagne David Riba Lozano ukinira Novo Nordisk yo muri Amerika bakoresheje ibihe bingana ariko Azzedina akamutanga kwambuka umurongo.

Ku mwanya wa gatatu haje umunyafurika y’epho James Fourie mu gihe umunyarwanda waje imbere ari Valens Ndayisenga ukinira ikipe ya POC Cote de Lumiere wasoje ari ku mwanya wa gatanu.

Azzedine Lagab yishimira insinzi yegukanye
Azzedine Lagab yishimira insinzi yegukanye

Azzedina Lagab wari utsinze agace ke ka gatatu kuva atangiye kwitabira Tour du Rwanda yahise yambara umwambaro w’umuhondo nk’umukinnyi uyoboye abandi nyuma y’agace ka mbere.

Tour du Rwanda irakomeza ku munsi w’ejo hakinwa agace ka kabiri kuva mu mujyi wa Kigali kujya i Huye ku ntera y’ibirometero 120.3 km.

Nsengimana Jean Bosco aha yari ayoboye itsinda bari bahanganye
Nsengimana Jean Bosco aha yari ayoboye itsinda bari bahanganye
Agace ka kabiri karakomereza i Huye kuri uyu wa Mbere
Agace ka kabiri karakomereza i Huye kuri uyu wa Mbere

Amafoto: Plaisir Muzogeye

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka