Muri iri rushanwa ibihembo bitangwa hakurikijwe imyitwarire y’amakipe kuko gukina mu makipe nabyo ari ubuhanga.
Murenzi Emmanuel, umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda avuga ko iryo rushanwa ari uburyo bwo kuzamura gukinira hamwe kuko ari imwe mu mbogamizi Team Rwanda yagiye ihura nazo. Ati ”kuba uwa mbere gusa ntibiba bihagije, iyo wakinanye na bagenzi bawe umenya uko mwitwara nk’ikipe.”
Murenzi avuga ko mu gihe cyashize gukina mu makipe Abanyarwanda batabimenyaga kuko babaga batandukanye mu bushobozi.
Isiganwa rya 2011 ryitabiriwe n’amakipe 8 yo Rwanda ndetse n’ikipe yo muri Tanzaniya yakoreraga imyitozo mu Rwanda aho abanyonzi birutse kilometero 130. Mu bakoresheje amagare asanzwe, uwa mbere yabaye Mutabazi Janvier wo mu ikipe ya Kayonza.
Obedi Ruvogera iwe yabaye uwa mbere mu bafite amagare agezweho. Ikipe ya mbere yabaye BENEDICTION CLUB (Rubavu) yahawe ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda n’imyenda yo kwambara.
Nyuma yo kuva mu isiganwa mpuzamahanga ryaberaga muri Gabon La Tropical Amissa Bongo babonye umwanya wa 7, ikipe y’igihugu Team Rwanda izitabira Tour of Eritrea kuva tariki ya 30 gicurasi kugeza kuya 3 kamena mu 2011.
Kayishema Tity Thierry
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|