Areruya Joseph yegukanye agace ka Kigali-Huye ahita yambara Maillot Jaune

Ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda, Aleluya Joseph yegukanye agace ko kuva i Kigali bajya i Huye, ahita aza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange.

Areruya Joseph wegukanye agace ka Kigali-Huye
Areruya Joseph wegukanye agace ka Kigali-Huye

Ku i saa yine zuzuye ni bwo abakinnyi bari bahagurutse kuri gare ya Kacyiru, ariko bageze ku Gitikinyoni nibwo hatangiye kubarwa ikilometero cya mbere ari nabwo isiganwa nyirizina ryari ritangiye.

Bahagurutse Maillot jaune yambawe na Nsengimana Jean Bosco
Bahagurutse Maillot jaune yambawe na Nsengimana Jean Bosco

Bacyambuka Nyabarongo, abakinnyi bane barimo Rugamba Janvier na Hakiruwizeye Samuel ba Les Amis Sportifs, Nizeyimana Alex wa Benediction Club ndetse na Redwell Ebrahim baje gucomoka mu gikundi maze basiga abandi.

Rugamba Janvier na Hakiruzwizeye ba les Amsi Sportifs yambikwa na Cogebanque, Ebrahim Redwell na Nizeyimana Alex wa Benediction batangiye bayoboye isiganwa
Rugamba Janvier na Hakiruzwizeye ba les Amsi Sportifs yambikwa na Cogebanque, Ebrahim Redwell na Nizeyimana Alex wa Benediction batangiye bayoboye isiganwa

Nyuma y’aho Hakiruwizeye Samuel yaje guhita asiga abandi ndetse aza no gushyiramo ikinyuranyo cy’iminota ibiri n’amasegonda 20, akomeza kuyobora isiganwa kuva Kamonyi-Musambira-Ruhango na Nyanza, aho yatangiye kugenda asatirwa n’igikundi, haza gusigaramo umunota umwe.

Abakinnyi bagezeho bagendera hamwe bose
Abakinnyi bagezeho bagendera hamwe bose

Barenze i Nyanza uwitwa Cameron McPhaden ukinira ikipe ya Lowestrates yo muri Canada, yaje gusatira Hakiruwizeye,kugeza ubwo hasigaramo ikinyuranyo cy’amasegonda 19 gusa, biza kurangira n’igikundi cyose kimushyikiriye maze batangira kugendera hamwe.

Areruya Joseph yafashe umwanzuro yanikira abandi
Areruya Joseph yafashe umwanzuro yanikira abandi
Abakinnyi ba Dimension data bagendera hamwe, ni umwe mu makipe ari kwitwara neza muri iri rushanwa
Abakinnyi ba Dimension data bagendera hamwe, ni umwe mu makipe ari kwitwara neza muri iri rushanwa

Bagiye kugera i Rusatira, Areruya Joseph yaje guca mu rihumye abandi bakinnyi, aragenda arabasiga ndetse anashyiramo amasegonda 24, akomeza kongera umuvuduko aho yageze i Huye ari uwa mbere ndetse yanasize uwamukurikiye umunota umwe n’amasegonda 34.

Areruya Joseph yishimira intsinzi i Huye
Areruya Joseph yishimira intsinzi i Huye

Uko bakurikiranye mu gace Kigali-Huye

1. Areruya Joseph Dimension Data for Qhubeka 03h12’12’’
2. Main Kent Dimension Data fo Qhubeka 03h13’46’ + 01’34’’
3. Mebrahtom Natnael Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
4. Eyob Metkel Dimension Data for Qhubeka 03h13’48’ +01’36’’
5. Debretsion Aron Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
6. Kangangi Suleiman BIKE AID 03h13’48’ +01’36’’
7. Okubemariam Tesfom Eritrea National Team 03h13’48’ +01’36’’
8. Pellaud Simon Team Illuminate 03h13’48’ +01’36’’
9. Kipkemboi Salim BIKE AID 03h13’48’ +01’36’’
10. Nsengimana Jean Boco Rwanda Equipe Nationale 03h13’48’ +01’36’’

Urutonde rusange nyuma y’umunsi wa kabiri wa Tour du Rwanda 2017

1. Areruya Joseph (Dimension Data) 03h16’06’’
2. Nsengimana Jean Bosco (Rwanda Equipe Nationale) 03h17’34’’ + 01’28’’
3. Ndayisenga Valens (Tirol Cycling Team) 03h17’36’’ +01’30’’
4. DE Bod Stefan (Dimension Data For Qhubeka) 03h17’40’’ + 01’34’’
5. Kangangi Suleiman (BIKE AID) 03H17’43’’ +01’37’’
6. Pipper Cameron (Team Illuminate) 03h 17’44’’ +01’38’’
7. Byukusenge Patrick (Rwanda Equipe Nationale) 03h 17’44’’ +01’38’’
8. Mugisha Samuel (Dimension Data for Qhubeka) 03h 17’45’’ +01’39’’
9. Uwizeye Jean Claude (Rwanda Equipe Nationale) 03h 17’45’’ +01’39’’
10. Le Court de Billot Olivier (Maurice Equipe Nationale) 03h 17’46’’ +01’40’’

Abanyarwanda bakina imbere mu gihugu, nabo barahatanira kwegukana moto ifite agaciro ka Milioni irenga

Mu rwego rwo gutera umurava abanyarwanda bakina imbere mu gihugu, Rwanda Motorcycle Company (RMC) uruganda rukora moto nyarwanda rugiye gutanga moto nshya ku munyarwanda uzitwara neza kurusha abandi muri Tour du Rwanda.

Nk’uko twari twabitangarijwe na Masengesho Louis ushinzwe ubucuruzi muri RMC yatubwiye ko iyo Moto izatangwa yitwa INZIZA 125 ikaba izahabwa umunyarwanda ukina mu ikipe yo mu gihugu imbere.

Moto izahabwa Umunyarwanda wa mbere ukina mu gihugu imbere
Moto izahabwa Umunyarwanda wa mbere ukina mu gihugu imbere

Abanyarwanda kugeza ubu bari imbere y’abandi bashobora kuyegukana ni Nsengimana Jean Bosco ukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ubu uri ku mwanya wa kabiri ku rutonde rusange, Byukusenge Patrick uri ku mwanya wa 7, Na Jean Claude Uwizeye uri ku mwanya wa 9 ku rutonde rusange

Nsengimana Jean Bosco ubu ni we munyarwanda ukina imbere mu gihugu uza imbere y'abandi
Nsengimana Jean Bosco ubu ni we munyarwanda ukina imbere mu gihugu uza imbere y’abandi

Andi mafoto ku isiganwa ry’uyu munsi

Abafana bari benshi ku muhanda
Abafana bari benshi ku muhanda
Polisi y'u Rwanda iba iri hafi icunga umutekano mu muhanda
Polisi y’u Rwanda iba iri hafi icunga umutekano mu muhanda

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira abasorebacu bakomejekwitwaraneza.ndabona niyuyumwaka izegukanwa umunyarwanda.

shumbusho Alexis yanditse ku itariki ya: 13-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka