Areruya Joseph yegukanye agace k’isiganwa rya Giro d’Italia

Umunyarwanda Areruya Joseph yegukanye agace ka gatatu k’isiganwa rizwi nka Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23.

Areruya Joseph wahageze yanikiye abandi
Areruya Joseph wahageze yanikiye abandi

Nyuma y’aho ku munsi wa mbere w’iri siganwa yari yaje ku mwanya wa kane ndetse akaza no ku mwanya wa mbere mu kuzamuka, uwo musore usigaye akina mu ikipe ya Dimension Data yo muri Afurika y’Epfo, yaje kwanikira abandi asoza agace kavaga Osima kerekeza Senigallia ari ku mwanya wa mbere.

Areruya Joseph yahasesekaye ari uwa mbere, yasize uwamukurikiye amasegonda 2
Areruya Joseph yahasesekaye ari uwa mbere, yasize uwamukurikiye amasegonda 2

Areruya Joseph muri iri siganwa ryari rifite intera ingana na Kilometero 87.2, yaje ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha 2, n’amasegonda 52, akurikirwa na CHERKASOV Nicolay yasizeho amasegonda abiri, naho STANNARD Robert Mitchelton aza ku mwanya wa gatatu asizwe na Areruya Joseph amasegonda 3.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

erega abanyarwanda turashoboye.

BIZUMUREMYI Gaspard yanditse ku itariki ya: 22-09-2017  →  Musubize

mukomereze aho basore

manzi yanditse ku itariki ya: 30-06-2017  →  Musubize

Ariko namwe rwose muradupfunyikira. Reka nemere ko dushobora kwishakira amakuru make kuri iryo rushanwa, ariko se nawe gerageza utubwire byibuze ibirometero yirutse, igihe yakoresheje, umubare wabo yasize, urwego iryo rushanwa ririho n’ibindi byatuma abakunzi b’amagare baryoherwa.

Urakoze kutumenyesha iyo nkuru nziza ariko ubutaha ntukadupfunyikire.

Umufana yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Ariko njye ndabona ibyo yanditse bisobanutse kandi bigaragara,yatubwiyeko yakoresheje amasaha 2h00’52’’ muri 87.2km sinzi rero ibyo atavuze? gusa level ya tournois yo ibyobyo nawe ubishats wabimenya ndumva atari ngombwa kuvuga byose.duke twiza kdi yakoze!! irushanwa ni irya2 ku isi kdi ni irya u23, ibyo birabaye! umugoroba mwiza.

TWIZEYIMANA Janvier yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka