Areruya Joseph yambuye Umusuwisi Maillot Jaune

Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, ubwo hakinwaga agace ka Kane ka Tour du Rwanda gaturuka mu Mujyi wa Musanze, kagana i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku ntera y’ibirometero 120, Eyob Mektel ukinira ikipe ya Dimension Data niwe ukegukanye, Areruya Joseph wari uwa Kabiri mu Rutonde rusange ahita asubirana maillot jaune .

Eyob Metkel yashimishijwe no kwegukana agace ka Musanze-Nyamata, yaherukaga kwegukana agace Muhanga-Musanze umwaka ushize
Eyob Metkel yashimishijwe no kwegukana agace ka Musanze-Nyamata, yaherukaga kwegukana agace Muhanga-Musanze umwaka ushize

Ku rutonde rusange rw’iri rushanwa nyuma y’agace ka kane kamaze gukinwa, Areruya Joseph Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimension Data, niwe uri ku mwanya wa mbere aho amaze gukoresha amasaha 13, iminota 7, n’amasegonda 41 ( 13h07’41’’).

Akurikirwa na mugenzi we bakinana mu ikipe ya Dimension Data Eyob Mektel, umaze gukoresha amasaha 13, iminota 8, n’amasegonda 19. (13h08’19").

Ku mwanya wa Gatatu hazaho Kangagi Suleiman ukinira ikipa ya Bak Aid, umaze gukoresha amasaha 13, iminota 9 n’amasegonda 57). (13h09’57").

Ntawakwishoboza umuhigo nk'uyu Abanyarwanda babanje gupangira kugaruza uyu mwenda
Ntawakwishoboza umuhigo nk’uyu Abanyarwanda babanje gupangira kugaruza uyu mwenda

Saa yine zuzuye imbere y’isoko rishya rya Musanze, nibwo abakinnyi 68 bari bahagurutse, berekeza i Nyamata aho bagombaga gusiganwa intera kirometero 120.5.

Bakigera ahitwa i Rwaza abakinnyi 8 bacomotse mu gikundi barimo Uwingeneye Jimmy na Rugamba ba Les Amis sportifs, Ruberwa Jean wa Benediction, Fayard Sebastian wa Team Haute Savoie yo muri France, na Symon Musie wa Eritrea.

Ku kiraro cyo ku Kinamba, abafana bakurikiye isiganwa muri ubwo buryo
Ku kiraro cyo ku Kinamba, abafana bakurikiye isiganwa muri ubwo buryo

Bazamuka umusozi wa Kivuruga ndetse wagomba no gutanga amanota yo kuzamuka, yaje kwegukanwa na Nebratom.

Abakinnyi bagiye kugera kwa Nyirangarama batangiye kugendera hamwe, ariko baharenze haje igikundi gishya.

Icyo gikundi cyari kiyobowe n’Abanyarwanda barimo Bosco Nsengimana na Patrick Byukusenge ba Team Rwanda kirimo Areruya na Mein Kent ba DiData, Kangangi ba BikeAid na Valens Ndayisenga bakomeje kuyobora isiganwa kugera mu Mujyi wa Kigali.

Areruya Joseph yahagurukanye intego yo gusubirana Maillot Jaune
Areruya Joseph yahagurukanye intego yo gusubirana Maillot Jaune

Kuva Nyabugogo banyuze Rwandex bazamuka kwa Gitwaza cya gikundi kiganjemo Abanyarwanda kikiyoboye.

Areruya Joseph na Eyob Metkel baje gusiga abandi bagenda bonyine, bari bamaze kwambuka Nyabarongo berekeza Nyamata
Areruya Joseph na Eyob Metkel baje gusiga abandi bagenda bonyine, bari bamaze kwambuka Nyabarongo berekeza Nyamata

Bakimara kuzamuka umusozi wa Nyanza ya Kicukiro, imbere hari Areruya, Kent main, Jean Bosco Nsengimana, Jean Paul Rene Ukiniwabo, Metkel Eyob Valens na Suleiman Kangangi bari bashyizemo ikinyuranyo cy’iminota 2 n’amasegonda 53.

Areruya Joseph na Eyob Metkel bahagereye rimwe, ariko Eyob yambuka umurongo mbere yegukana aka gace
Areruya Joseph na Eyob Metkel bahagereye rimwe, ariko Eyob yambuka umurongo mbere yegukana aka gace
Areruya Joseph yahise asubirana Maillot jaune yari yambuwe n'Umusuwisi Simon Perraud
Areruya Joseph yahise asubirana Maillot jaune yari yambuwe n’Umusuwisi Simon Perraud
Kuri Areruya Joseph ubu ibintu ni sawa, gusa ariko ati "Ntibirarangira"
Kuri Areruya Joseph ubu ibintu ni sawa, gusa ariko ati "Ntibirarangira"
Areruya Joseph na Eyob Metkel bakinana muri Dimension data bahoberana
Areruya Joseph na Eyob Metkel bakinana muri Dimension data bahoberana

Uko bakurikiranye Musanze - Nyamata:

1.Eyob Metkel: 2h52’54”
2. Areruya Joseph: 2h52’54”
3. Nsengimana Jean Bosco: 2h53’28”
4. Kangangi Suleiman: 2h53’49”
5. Byukusenge Patrick: 2h55’09”
6. MAIN Kent, (Dimension Data for Qhubeka)
7. KIPKEMBOI Salim, (Bike Aid)
8. MEBRAHTOM Natnael (Eritrea)
9. HOLLER Nikodemus (Bike Aid)
10. GOUDIN Valentin Team Haute Savoie

Uko bakurikirana ku rutonde rusange nyuma y’umunsi wa gatanu:

1.Areruya Joseph: 13h07’41”
2. Eyob Metkel: 38”
3. Kangangi Suleiman: 01’16”
4. Pellaud Simon: 01’33”
5. Nsengimana Jean Bosco: 01’44”
6. Byukusenge Patrick : 02’40”
7. Ndayisenga Valens: 02’50”
8. Okubamariam Tesfom: 03’02”
9. Munyaneza Didier: 03’02”
10. Jeannes Mathieu: 03’03”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka