Areruya Joseph ni we wegukanye Tour du Rwanda 2017-Amafoto

Umunyarwanda Areruya Joseph ukina mu ikipe ya Dimension Data yegukanye Tour du Rwanda 2017, akaba abaye Umunyarwanda wa gatatu uyegukanye, nyuma ya Valens Ndayisenga na Jean Bosco Nsengimana.

Areruya Joseph abaye umunyarwanda wa gatatu wegukanye iri siganwa kuva mu mwaka wa 2009
Areruya Joseph abaye umunyarwanda wa gatatu wegukanye iri siganwa kuva mu mwaka wa 2009

Areruya Joseph yegukanye iri sigamwa nyuma yo kwegukana uduce tubiri mu duce umunani twakinwe.

Areruya Joseph yegukanye isiganwa, azamura ibendera ry'u Rwanda
Areruya Joseph yegukanye isiganwa, azamura ibendera ry’u Rwanda

Aryegukanye kandi nyuma y’agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2017 kegukanywe na Ndayisenga Valens Umunyarwanda umaze kwegukana iri rushanwa inshuro ebyiri.

Nyuma yo kwegukana isiganwa, hakurikiyeho ibishashi by'intsinzi
Nyuma yo kwegukana isiganwa, hakurikiyeho ibishashi by’intsinzi

Ibihembo byatanzwe

Uwegukanye Tour du Rwanda: Areruya Joseph
Uwitwaye neza mu kuzamuka: Natanael Mebrahtom
Umunyarwanda wa mbere: Areruya Joseph
Umunyafurika wa mbere: Areruya Joseph

Dore uko basoje bakurikirana ku gace ka nyuma ka Tour du Rwanda

1 NDAYISENGA Valens Tirol Cycling Team 2:58:13
2 EBRAHIM Redwan Ethiopia ,,
3 PIPER Cameron Team Illuminate ,,
4 HOLLER Nikodemus Bike Aid ,,
5 EYOB Metkel Dimension Data for Qhubeka ,,
6 JEANNES Matthieu Team Haute Savoie - +0:04
7 PELLAUD Simon Team Illuminate ,,
8 KIPKEMBOI Salim Bike Aid ,,
9 VAN ENGELEN Adne Bike Aid ,,
10 KANGANGI Suleiman Bike Aid ,,
11 ARERUYA Joseph Dimension Data for Qhubeka +0:07

Urutonde rusange ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda

1. Areruya Joseph Dimension Data For Qhubeka 20:21:29
2. Eyob Metkel Dimension Data For Qhubeka +0:28
3. Kangangi Suleiman Bike Aid +1:29
4. Nsengimana Jean Bosco Rwanda +2:10
5. Byukusenge Patrick Rwanda +3:08
6. Ndayisenga Valens Tirol Cycling Team +3:19
7. Jeannes Matthieu Team Haute Savoie +3:24
8. Munyaneza Didier Rwanda +3:57
9. Okubamariam Tesfom Eritrea +4:26
10. Pellaud Simon Team Illuminate +5:45

Amafoto yaranze umunsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2017

Valens Ndayisenga wegukanye iagace ka nyuma ka Tour du Rwanda
Valens Ndayisenga wegukanye iagace ka nyuma ka Tour du Rwanda
Areruya Joseph na Papa we Gahemba JMV nawe wahoze akina uyu mukino
Areruya Joseph na Papa we Gahemba JMV nawe wahoze akina uyu mukino
Mugisha Samuel n'ikipe ye ya Dimension Data bakomeje kuyobora isiganwa
Mugisha Samuel n’ikipe ye ya Dimension Data bakomeje kuyobora isiganwa

Andi mafoto menshi wayareba HANO

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Aba basore ni intwari kbsa nukuri uyu mutipe Alleluya ahesheje u Rwanda n’abanyarwanda ishema CONGRATULATION

Kalisa yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

Arabikoze we ahesheje ishema Urwanda weeeeeeee

@bayobed1 yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

Arabikoze we ahesheje ishema Urwanda weeeeeeee

@bayobed1 yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

Wow rwanda yacu

nzanana yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

Turabyishimiye pe bakomeze kugaragaza ikirango nishema ry urwanda

nzanana yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

Conglatulation Joseph,

Fidele yanditse ku itariki ya: 19-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka