Areruya Joseph na Team Rwanda bongeye kwakirwa nk’intwari nyuma yo kwegukana Tour de l’Espoir

Ubwo bageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere, Areruya Joseph na Team Rwanda baherutse kwegukana Tour de l’Espoir, bakiranywe ubwuzu n’urugwiro n’abafana ndetse n’abayobozi muri Minisiteri ifite siporo mu nshingano.

Areruya Joseph Abafana bamwakiriye baramuheka
Areruya Joseph Abafana bamwakiriye baramuheka

Iri rushanwa ry’abatarengeje imyaka 23 aba bakinnyi begukanye, ryaberaga mu gihugu cya Cameroun, Arerura Joseph akaba ari we wasoje ari uwa mbere akegukana umupira w’umuhondo ku rutonde rusange.

Team Rwanda igera ku kibuga cy'indege i Kanombe
Team Rwanda igera ku kibuga cy’indege i Kanombe

Iyi ntsinzi kandi yanatumye iyi kipe y’abatarengeje imyaka 23 yemererwa kuzitabira irushanwa ryitwa Tour de l’Avenir, rifatwa nka Tour de France y’abatarengeje iyi myaka.

Areruya na Bagenzi be bazitabira Tour de l 'Avenir ifatwa nka Tour de France y'abatarengeje 23
Areruya na Bagenzi be bazitabira Tour de l ’Avenir ifatwa nka Tour de France y’abatarengeje 23

Mu kiganiro gito Areruya Joseph yagiranye n’itangazamakuru bakigera i Kanombe, yatangaje ko iyi ntsinzi yiyongera ku zo bamaze iminsi babona, bazikesha ikinyabupfura, imyitozo ihagije ndetse no kumvira inama z’ababakuriye bafite icyo babarusha muri uyu mukino.

Areruya aganira n'itangazamakuru
Areruya aganira n’itangazamakuru

Bayingana Aimable uyobora Ishyirahamwe ry’umukino w’Amagare mu Rwanda, yashimye ishyaka ry’aba bakinnyi, anavuga ko ubu bakomeje gukaza imyitozo kuko hakiri amarushanwa menshi yo kwitabira.

Ati" Tugomba gukomeza guhatana tukazamura amanota yacu ku rwego rwa Afurika."

Aimable Bayingana na Habineza Joseph wigeze kuba Minisitiri w'Umuco na Siporo
Aimable Bayingana na Habineza Joseph wigeze kuba Minisitiri w’Umuco na Siporo

Areruya Joseph na Team Rwanda baherukaga kwakirwa nk’intwari mu kwezi gushize, nyuma yo kwegukana irushanwa La Tropicale Amissa Bongo yaberaga mu gihugu cya Gabon.

Byari ibyishimo ku mutoza wa Team Rwanda
Byari ibyishimo ku mutoza wa Team Rwanda
Abafana babyiganaga bashaka kwifotoranya na Team Rwanda
Abafana babyiganaga bashaka kwifotoranya na Team Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka