Areruya Joseph na Mugisha Samuel mu bagiye guhatana muri Coupe des Nations

Nyuma yo kwegukana irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo ryatwawe na Areruya Joseph,ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igiye guhatana mu irushanwa rya Tour de l’Espoir riri ku ngengabihe y’amarushanwa ya UCI yitabirwa n’abakinnyi batarengeje imyaka 23 azwi nka Coupe des Nations UCI U23.

Iri rushanwa rizabera muri Cameroun kuva tariki ya 31 Mutarama kugeza tariki ya 4 Gashyantare, aho ikipe y’u Rwanda izahaguruka i Kigali kuri uyu wa mbere saa tatu za mu gitondo

Ni ku nshuro ya mbere iri rushanwa rigiye kubera ku mugabane w’Africa n’ubwo amarushanwa ya Coupes des Nations yo aba kuva muri 2017.

Ikipe y’u Rwanda igiye gusiganwa muri iri rushanwa igizwe na Areruya Joseph uherutse kwegukana Tour du Rwanda na La Tropicale Amissa Bongo, irimo kandi abakinnyi batatu mu bafashije Areruya Joseph kwegukana La Tropicale aribo Ruberwa Jean Damascene, Munyaneza Didier na Rene Ukiniwabo.

Harimo kandi Mugisha Samuel usanzwe ukinana na Areruya muri Team Dimension Data Continental hamwe na Hakiruwizeye Samuel.

Areruya Joseph na Mugisha Samuel basanzwe bakinana muri Dimension data bazaba bakina iri rushanwa rigiye kubera muri Cameroun
Areruya Joseph na Mugisha Samuel basanzwe bakinana muri Dimension data bazaba bakina iri rushanwa rigiye kubera muri Cameroun

Iyi kipe izaba itozwa na Sterling Magnell, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu, umukanishi ni Maniriho Eric naho umu-masseur ni Ruvogera Obed.

Perezida wa Ferwacy Bayingana Aimable yatangaje ko intego ari ugutsinda iri rushanwa no kwegukana umwanya wa mbere muri Africa.

Yagize ati “Intego ni ugutsinda iri rushanwa nk’uko duherutse kubikora mu mu marushwanwa akomeye kurusha ayandi muri Africa ariyo Tour du Rwanda na La Tropicale Amissa Bongo iherutse kwegukanwa na Areruya Joseph na bagenzi be, bamwe mu bakinnyi baherutse gutwara La Tropicale n’ubundi nibo bagiye gusiganwa muri Tour de l’Espoir bayobowe na Areruya Joseph.”

“Umuhigo wacu uyu mwaka ni ugutsida amarushanwa yose yo muri Africa tugafata umwanya wa mbere kugira ngo tuzabashe kohereza abakinnyi benshi muri shampiyona y’isi izabera muri Autriche.”

Abakinnyi babiri ba mbere muri Tour de l’Espoir bazahita bakatisha itike yo kujya gusiganwa muri Tour de l’Avenir yo mu Bufaransa, irindi siganwa riri ku ngengabihe ya Coupe des Nations rikaba rifatwa nka Tour de France y’abaterengeje imyaka 23.

Umwe mu bakinnyi bakomeye muri iki gihe bigeze kwegukana Tour de l’Avenir ni Nairo Quintana ukinira ikipe ya Movistar.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Burya ibintu by’amagare birakaze , sinari mbizi. Mukore uko mushoboye mugere kuri ariya marushanwa ateganijwe, twaba dukataje muri uyu mukino.

G yanditse ku itariki ya: 27-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka