Areruya Joseph na Mugisha Samuel berekeje muri Dimension data

Abakinnyi babiri bari bamaze iminsi bitwara neza mu Rwanda, Areruya Joseph na Mugisha Samuel berekeje mu ikipe yabigize umwuga ya Dimension data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo

Nyuma yo kwitwara neza muri Tour du Rwanda ndetse no mu yandi marushanwa atandukanye aba bakinnyi bamaze iminsi bakina, ubu Areruya Joseph w’imyaka 20, na Mugisha Samuel w’imyaka 19 bamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe muri iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo ariko ikorera ibikorwa byayo byinshi mu Butaliyani.

Areruya Joseph wegukanye agace ka Kigali-Ngoma muri Tour du Rwanda
Areruya Joseph wegukanye agace ka Kigali-Ngoma muri Tour du Rwanda

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na Areruya Joseph, yahamije ayo makuru ndetse anatubwira ko igisigaye ari uko bajya gutangira imyitozo muri iyi kipe.

Yagize ati " Ubu twamaze gusinya amasezerano y’umwaka umwe, amasezerano bayohereje mu bayobozi bacu natwe turayasoma ubundi turayasinya, ni iby’agaciro, kuri njye ni byiza kuba ngeze ku yindi ntera biranshimishije"

Mugisha Samuel watunguranye cyane muri Tour du Rwanda 2016
Mugisha Samuel watunguranye cyane muri Tour du Rwanda 2016

Areruya Joseph wabaye uwa 5 muri Tour du Rwanda 2016 na Mugisha Samuel wabaye uwa mbere mu kuzamuka, bagiye gusimbura Ndayisenga Valens na Bonaventure Uwizeyimana barangije amasezerano muri iyi kipe, bakanasangamo Adrien Niyonshuti ukina mu ikipe nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mumeze mute man kuraje tu

Nitwakobeka areruya nawe mugisha ndabasuhuza cyane yanditse ku itariki ya: 16-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka