Areruya Joseph na bagenzi be bagiye kongera gushyushya Kigali

Umutoza w’Ikipe y’igihugu y’amagare “Team Rwanda” yatangaje ikipe izitabira amarushanwa ya "African Continental Road Championships" azatangira tariki 13 kugeza 18 Gashyantare 2018.

Areruya Joseph yiteguye guhesha Team Rwanda indi midali
Areruya Joseph yiteguye guhesha Team Rwanda indi midali

Sterling Magnell umutoza wa Team Rwanda yavuze ko yahisemo gutoranya ikipe ikomeye kugira ngo u Rwanda rugire amahirwe yo kwegukana imidali myinshi.

Yavuze ko iri rushanwa riri mu bizakomeza gutuma u Rwanda rutera imbere mu mukino w’amagare.

Yagize ati “Ndabizi ko dushobora gukora ibindi birenzeho. Ubu umutima wacu twawerekeje ku myiteguro, turashaka gukosora amwe mu makosa twagiye tugaragaza. Ubu turashaka imidali ya Zahabu.”

Abahungu n'abakobwa bagize Tour du Rwanda
Abahungu n’abakobwa bagize Tour du Rwanda

Mu bazakina harimo umunani bamenyekanye mu marushanwa arimo Tour du Rwanda, La Tropicale Amissa Bongo na Tour de l’Espoir, nka Joseph Areruya, Patrick Byukusenge, Samuel Mugisga, Didier Munyaneza.

Harimo kandi Jean Bosco Nsengimana, Adrien Niyonshuti, Jean Bosco Nsengimana na Jean Claude Uwizeyimana.

Ikipe ry’abagore ryo ririmo Jeanne d’Arc Girubuntu, Beatha Ingabire, Magnifique Manizabayo na Jackline Tuyishime.

Ikipe y'abakobwa nayo yiteguye kwitwara neza
Ikipe y’abakobwa nayo yiteguye kwitwara neza

Ikipe y’abana mu bahungu izaba irimo Gahembe Barinaba, Jean eric Habimana, Jean Claude Mfashwanayo na Yves Nkurunziza.

Ikipe y’abana mu bakobwa yo izaba irimo Violette Irakozenza, Jeanette Manishimwe, Samantha.

Kureba andi mafoto kanda AHA

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka