Areruya Joseph yatsinze shampiyona y’igihugu mu gusiganwa n’igihe

Areruya Joseph yegukanye shampiyona y’igihugu mu gusiganwa n’igihe (Contre la montre) yerekezaga i Rwamagana.

Abakinnyi batsinze shampiyona mu gusiganwa n'igihe bahise bambikwa imyenda iriho ibendera ry'igihugu
Abakinnyi batsinze shampiyona mu gusiganwa n’igihe bahise bambikwa imyenda iriho ibendera ry’igihugu

Areruya yegukanye iri siganwa nyuma yo gukoresha igihe gito ugereranyije n’abo basiganwanaga.

Uyu mukinnyi usanzwe akina ayo amasiganwa y’i Burayi ari kumwe n’ikipe ye Delko–Marseille Provence KTM, yakoresheje iminota 54 n’amasegonda 38. Yakurikiwe na Nsengimana Bosco wa Benediction Club wakoresheje iminota 55 n’amasegonda arindwi naho Hakuzimana Camera aza ku mwanya wa gatatu n’iminota 58 n’amasegonda 46.

Areruya yatangaje ko imyitozo amaze iminsi akora muri Delko–Marseille Provence KTM ari yo yatumuye atsinda iri siganwa.

Yaguze ati “Numvaga meze kandi umuntu nabonaga ashobora kungora ni Bosco wenyine arakomeye cyane cyane mu gusiganwa n’igihe.

"Gusa nari nizeye imyitozo maze iminsi inkora kandi n’umuhanda twakoresheje nsanzwe nkuzi niyo mpamvu nitwaye neza.”

Areruya Joseph akomeje kwitwara neza
Areruya Joseph akomeje kwitwara neza

Ni ku nshuro ya mbere Areruya atwaye shampiyona y’igihugu mu gusiganwa n’igihe, mu gihe yatwaye amarushanwe menshi mpuzamahanga harimo Tour du Rwanda, La Tropicale Amissa Bongo na Tour de l’Espoir biheruka.

Mu bakobwa umwanya wa mbere wegukanwe na Jacqueline Tuyishimire, naho mu bahugu b’ingimbi isiganwa ritsindwa na Uhiriwe Byiza Renus.

Shampiyona y’igihugu irakomeza kuri iki cyumweru basiganwa mu muhanda bisanzwe aho abakinnyi bari buhaguruke kuri Stade Amahoro i Remera saa Tatu za mu gitondo ari naho basoreza nyuma yo kuzenguruka umujyi wa Kigali.

Shampiyona y’umwaka ushize mu gusiganwa bisanzwe yegukanwe na Bonaventure Uwizeyimana. Ni n’umwe mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kuyegukana ku munsi w’ejo hamwe na Areruya Joseph na Nsengimana Bosco.

Uko abakinnyi 10 ba mbere mu bakuru: Ibirometero 41.8

1 ARERUYA Joseph (Delko–Marseille) 54’38"
2 NSENGIMANA Jean Bosco (Benediction Club) 55’07"
3 HAKUZIMANA (Cycling Club for All) 58’11"
4 UWIDUHAYE (Benediction Club) 1H00’53"
5 MUNYANEZA Didier (Benediction Club) 1H00’55"
6 STERLING MAGNELL 1H02’16"
7 NIYIGENA Jean Paul (Muhazi Cycling Generation) 1H02’18"
8 NIYIREBA Innocent (Muhazi Cycling Generation) 1H02’23"
9 HAKIZIMANA Seth (Les Amis Sportifs) 1H02’58"
10 HAKIRUWIZEYE Samuel (Cycling Club for All) 1h03’00"

Abakinnyi 10 ba mbere mu ngimbi: Ibirometero 25

1 UHIRIWE BYIZA Renus (Muhazi Cycling Generation) 35’59"
2 NZAFASHWANAYO Jean Claud (Benediction Club) 36’19"
3 NKURUNZIZA Yves (Benediction Club) 36’24"
4 HABIMANA Jean Ecic (Fly Cycling Club) 37’09"
5 GAHEMBA Bernabé (Les Amis Sportifs) 38’05"
6 NIYONSHUTI Jean Pierre (Fly Cycling Club) 38’09"
7 MUHIOZA Eric (Les Amis Sportifs) 38’41"
8 MUGISHA Albert(Les Amis Sportifs) 38’42"
9 NSABIMANA Jean Baptiste (Fly Cycling Club) 38’44"
10 NGARUKIYIMAN Patrick (Muhazi Cycling Generation) 39’09"

Abakobwa: Ibirometero 25

1 Tuyishimire Jacqueline (Benediction Club) 41’39
2 Irakozeneza Violette (Benediction Club) 42’28’’
3 Nirere Xaverine (Les Amis Sportifs) 42’30
4 Ingabire Beatha (Les Amis Sportifs) 43’39
5 Manazabayo Magnifique (Muhazi Cycling Generation) 44’52’’
6 Nzayidenga Valentine (Benediction Club) 45’04’’
7 Ishimwe Diane(Muhazi Cycling Generation) 46’02’’

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

wapi uyumunsi aba Bahungu n’abakobwa bambeshyepe bakoresheje ibihe byinshi, ubuse nkabakobwa koko wavugako basiganwaga cg bagenda bisanzwe? cyakora amaburaburize niba nabakuru ariko nabwo3 bambere nkuyuwa 10, mubakuru ahantabwo ari ahantu hogukoresha isaaha yose.

Kwizera Leonce yanditse ku itariki ya: 23-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka