Areruya Joseph akoze amateka yegukana La Tropicale Amissa Bongo

Mu isiganwa ryari rimaze iminsi ribera muri Gabon, Umunyarwanda Areruya Joseph akoze amateka yo kwegukana iri siganwa rya mbere rikomeye muri Afurika

Mbere yo guhaguruka, Areruya Joseph yari acyambaye Maillot Jaune
Mbere yo guhaguruka, Areruya Joseph yari acyambaye Maillot Jaune

Mu gace ka nyuma ari nako ka karindwi muri iri siganwa, abasiganwa bahagurutse ahitwa Bikele ku i Saa Saba zo mu Rwanda, basoreza mu murwa mukuru Libreville, aho bakoze intera ireshya na Kilometero 140.

Areruya Joseph yegukanye La Tropicale Amissa Bongo
Areruya Joseph yegukanye La Tropicale Amissa Bongo

Areruya Joseph akoze amateka yo kuba ari we munyafurika wa mbere wegukanye iri siganwa ari kumwe n’ikipe y’igihugu yo kuri uyu mugabane, aho ubu yakiniraga Team Rwanda, yabaye kandi umunyafurika wa gatatu nyuma y’umunya-Eritrea Natnael Berhane waryegukanye muri 2014 akinira Team Europcar yo ku mugabane w’Uburayi, n’umunya-Tunisia Rafaa Chitoui waryegukanye 2015

Areruya Joseph yongeye kuzamura ibendera ry'u Rwanda ku rwego mpuzamahanga
Areruya Joseph yongeye kuzamura ibendera ry’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga

Uko Areruya Joseph yagiye yitwara muri La Tropicale Amissa Bongo 2018

Agace ka mbere: 15.01- Kango › Lambaréné (Yabaye uwa 41)
Agace ka kabiri: 16.01- Ndendé › Fougamou (Yabaye uwa 78)
Agace ka gatatu: 17.01- Fougamou › Lambaréné (Yabaye uwa 22)
Agace ka kane: 18.01- Ndjolé › Mitzic (Yabaye uwa mbere)
Agace ka gatanu: 19.01 - Oyem › Ambam (Yabaye uwa 8)
Agace ka gatandatu: 20/01 - Bitam › Oyem (Yabaye uwa gatatu)
Agace ka karindwi: 21/01 - Bikélé › Libreville (Yabaye uwa 24)

Usibye kandi kuba Areruya Joseph yarangije isiganwa ari we wa mbere muri rusange, yanegukanye ibindi bihembo bibiri ari byo icy’umukinnyi w’umunyafurika wa mbere, ndetse n’umukinnyi wa mbere mu batarengeje imyaka 23

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Twishimye biteye ubwobapeee
Turabikesha Paul wacu wita kubanabe bose akabaha ubwisanzure nokubashyigikira,none dore umusaruro urikutwicaza kuri high table muzehe adushakaho

Alias yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

sukubeshya ndemeye kabisa sinakekagako natwe twagera kururu rwego twogutwara isiganwa rikomeye nkiri kabisa Areruya joseph yerekanyeko u Rwanda nubwo umupira watunaniye kwigare turi hejuru kabisa. Ahubwo muzatubwire niba yaraboye ikipe yindi ikomeye kurusha iyo yararimo?

Innocent junior yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Uyu Areluya Yakoze kabsa yagaragaje ko amagare abanyarwanda Tuyashoboye kuyatwara Mucyubahiro Cye na Team Rwanda Tuzajye kubakira Ku Kibuga kindege .

Muhire Frodouard yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

waaaw Rwanda team oyeeee! urwanda turakataje Ku igale HALELKUYA NDETSE Na team yose baduhesheje ishema!

urugendo rurakomeje tugana muri tour de France.

NGENDAHAYO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

amasengesho nasenze ejo musabita imana yayumvise gusa ndishimye kuba hazamuwe idarapo ry’urwanda kandi byibura abanyaburayi babonyeko hari impano murwanda team rwanda amashyi menshi

bizimana rodrigue yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

areruya joseph akwiriy gushimwa bitangaj kuko aheshej ishema igihugu cyacu na banyarwanda muri rusange.

jean louis yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Areluya rwose turamushimiye kubwo kwitanga agahesha ishema igihugu cyacu.

alis yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

umv njy kbx nanubu sindabyumva aleruya ni umunyarwanda cg ahhhh wawooo musore wacu bajyire babone ko umwana yakuze ajye gukina toure de france koko africa wayirenze hahirwa ibere ryakonyeje #amen amen future forever victorious🚲🚲

walter yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Areruya arakoze cyane,yihesheje ishema kd arihesha iguhugu cye.amagare niyongererwe imbaraga nubushobozi maze barusheho kugera kure.turabashyigikiye.

Alias kabebe yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Alleluia arabikoze rwose akwiye amashyi kuko akoze ibyo benshi muri Africa twitaga indoto kdi turamushimira we na team Rwanda ko bazamuye idarapo ry’URwanda muri Africa mbonye ko na tour DE France yayibyimba. Muzaze abanyarwanda benshi tuge kumwakira neza kukibuga mpuzamahanga cy’indege i Kanombe. Bravo kuri bariya basore.

THEONESTE MPARIYIMANA yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

wow!! ni ishema ry’ igihugu kubona umunyarwanda abigezeho ndetse ni ibyagaciro kuri Africa yose.ibi biradutegura kwinjira muri 2.1 tumez neza nk’ abanyarwanda.

prince yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

amen oll rwandan we congatrate god for the resulte becomeS garbon we salendertoo hareruya.

sleverie buseruka yanditse ku itariki ya: 21-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka