Amakipe azitabira Tour du Rwanda 2017 yatangajwe

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryamaze gushyira hanze urutonde rw’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2017, harimo amakipe agiye kwitabira iri siganwa bwa mbere.

Valens ni wegukanye Tour du Rwanda iheruka
Valens ni wegukanye Tour du Rwanda iheruka

Mu gihe habura amezi abiri ngo Isiganwa mpuzamahanga rizenguruka uRwanda "Tour du Rwanda" ritangire, amakipe azaryibira yamaze gutangazwa, harimo amakipe y’ibihugu agiye kuryitabira bwa mbere arimo Ubuyapani, Ibirwa bya Maurice, Slovakia ndetse n’andi makipe arimo nka Tirol Cycling Team ikinamo Ndayisenga Valens.

Valens Ndayisenga wari wegukanye iri siganwa azaba arikina ari mu ikipe ye nshya ya Tirol Cycling Team
Valens Ndayisenga wari wegukanye iri siganwa azaba arikina ari mu ikipe ye nshya ya Tirol Cycling Team

Nk’ibisanzwe u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu, ari yo Team Rwanda, Benedction Club y’i Rubavu, na Les Amis Sportifs y’i Rwamagana

Urutonde rw’amakipe azitabira

Amakipe yo mu Rwanda :

• Equipe Nationale du RWANDA
• Club BENEDICTION de RUBAVU
• Club LES AMIS SPORTIFS de RWAMAGANA

Amakipe y’ibihugu yo muri Afurika:

• Equipe Nationale de l’ILE MAURICE
• Equipe Nationale d’ETHIOPIE
• Equipe Nationale d’ERYTHREE
• Equipe Nationale du MAROC
• Equipe Nationale d’ALGERIE

Andi makipe akina amarushanwa mpuzamahanga :

• DIMENSION DATA FOR QHUBEKA (South-Africa)
• TIROL CYCLING TEAM (Austria)
• TEAM ILLUMINATE (USA)
• BIKE AID (Germany)
• DUKLA BANSKA BYSTRICA (Slovakia)
• INTERPRO CYCLING ACADEMY (Japan)

Andi makipe asanzwe

• Team LOWESTRATES.COM (Canada)
• Team HAUTE-SAVOIE / AUVERGNE RHÔNE-ALPES (France)
• Team KENYA RIDERS SAFARICOM (Kenya)

Izi ni zo nzira zizakoreshwa muri Tour du Rwanda 2017:

Taliki 12/11/2017: Prologue i Kigali (Gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye)
Agace ka 1;Taliki 13/11/2017: Kigali-Huye (120,3kms)
Agace ka 2: Taliki 14/11/2017: Nyanza-Rubavu (180kms)
Agace ka 3: Taliki 15/11/2017: Rubavu Musanze (Kubanza kuzenguruka umujyi wa Rubavu) (95kms)
Agace ka 4:Taliki 16/11/2017: Musanze Nyamata (121kms)
Agace ka 5:Taliki 17/11/2017: Nyamata-Rwamagana+Kuzenguruka umujyi wa Rwamagana (93.1kms)
Agace ka 6:Taliki 18/11/2017: Kayonza-Kigali (Bazasoreza Stade ya Kigali unyuze kwa Mutwe) (86.3kms)
Agace ka 7: Taliki 19/11/2017: Kigali-Kigali (120kms)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka