Amagare : Ikipe y’u Rwanda yerejeke muri Gabon mu isiganwa ‘ La Tropicale Amissa Bongo’

Ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagere igizwe n’abakinnyi batandatu, yahagurutse mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11/1/2014, yerekeza muri Gabon mu isiganwa rizenguruka icyo gihugu, rizatangira tariki ya 13/1/2014.

Muri iryo siganwa, u Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi biganjemo abakiri batoya ariko bagize ubigwi mu masiganwa baheruka kwitabira.

Harimo Ndayisenga Valens w’imyaka 19, usanzwe akina mu ikipe ya Amis Sportifs y’i Rwamagana, akaba muri ‘Tour du Rwanda 2013’, yaregukanye umwanya wa mbere mu cyiciro ( etape) ya Rwamagana-Musanze.

Ndayisenga Valens (ari kumwe n'abatoza), ni umwe mu bakinnyi b'u Rwanda bitezweho kuzigaragaza muri Gabon.
Ndayisenga Valens (ari kumwe n’abatoza), ni umwe mu bakinnyi b’u Rwanda bitezweho kuzigaragaza muri Gabon.

Hari kandi Hadi Janvier w’imyaka 22 akaba akorera imyitozo muri Afurika y’Epfo ndetse akaba aherutse kwegukana umudali wa Bronze muri shampiyona nyafurika yebereye mu Misiri mu mpera za 2013.

Abandi bakinnyi barekeje muri gabon ni Nsengimana Jean Bosco w’imyaka 22 ukinira ‘Benediction Club y’i Rubavu, akaba ari we munyarwanda witwaye neza kurusha abandi banyarwanda muri Tour du Rwanda 2013.

Harimo kandi Uwizeyimana Bonaventure w’imyaka 21 akaba ariwe wegukanye irushanwa ryo kwibuka, nawe akaba amaze iminsi akinira muri Afurika y’Epfo.

Bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'u Rwanda y'umukino w'amagare.
Bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare.

Gasore Hategeka w’imyaka 26, niwe wegukanye shampiyona y’u Rwanda 2013, ubwo bavaga mu karere ka Huye berekeza mu mugi wa Kigali mu isiganwa rizwi ku rindi zina rya « Ascension des milles Collines.’

Umukinnyi wa gatandatu werekeje muri Gabon ni Biziyaremye Joseph w’imyaka 25. Uyu nawe ni umukinnyi umaze kumenyera amarushanwa, ndetse akaba azwiho kuba yaregukanye icyiciro (etape) muri Tour du Rwanda 2010.

Muri iryo siganwa kandi hazagaragaramo undi munyarwanda Niyonshuti Adrien, gusa akazaba akinira ikipe ye yitwa MTN Qubekha yo muri Afurika y’Epfo ari nayo yakiniye muri Tour du rwanda ya 2013.

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda Jonathan Boyer avuga ko abakinnyi yohereje muri Gabon yizeye ko bazitwara neza, kuko buri wese ku giti cye afite amateka meza mu mukino w’amagare kandi afite ibyo yagezeho, kandi ngo bamaze kumenyerana ku buryo bazahesha ishema u Rwanda.

Isiganwa «La tropicale Amissa Bongo rifatwa nk’irya mbere muri Afurika bitewe n’abakinnyi bakomeye baryitabira, muri bo hakabamo abakinira amakipe akomeye y’ababigize umwuga ndetse bamwe bakaba banitabira isiganwa ‘Tour du France’ riri ku mwanya wa mbere ku isi.

Iryo siganwa ngarukamwaka rizamara icyumweru, rizasozwa tariki ya 19/1/2014.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AMAHIRWE MASA TURABASENGERA

ZOKORA yanditse ku itariki ya: 21-02-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka