Amagare: Ikipe y’u Rwanda yafashe umwanya wa 7 mu gusiganwa ku isaha

Ku munsi wa mbere w’isiganwa nyafurika ririmo kubera i Ouagadougou muri Burkina Faso, kuri uyu wa gatatu tariki 07/11/2012, ikipe y’u Rwanda yafashe umwanya wa karindwi mu gusiganwa habarwa ibihe buri kipe yakoresheje (course contre la montre).

Mu makipe 14 yitabiriye iryo siganwa ikipe y’u Rwanda yari igizwe na Adrien Niyonshuti, Ruhumuriza Abraham, Biziyaremye Joseph na Hadi Janvier yabaye iya karindwi nyuma yo kuzenguruka ahantu hafite intera ya kilometero 52, 4.

Mu kuzenguruka iyo ntera, impuzandengo y’igihe cyakoreshejwe n’abakinnyi bose b’ikipe y’u Rwanda ni iminota 58, amasegonda 30 n’ibice 77.

Eritrea yagukanye umwanya wa mbere mu isiganwa nyafurika riheruka, niyo yaje ku mwanaya wa mbere ikoresheje iminota 51 amasegonda 51 n’ibice bitatu.

Tuniziya yabaye iya kabiri ikoresheje iminota 52, amasegonda 39 n’ibice 11, naho Algeria iza ku mwanya wa gatatu ukoresheje iminota 54, amasegonda 34 n’ibice 68.

Ku mwanya wa kane haje Burkina Faso yakiriye iri siganwa yakoresheje iminota 55, amasegonda 19 n’ibice 19, naho Misiri iza ku mwanya wa gatanu ikoresheje iminota 55 amasegonda 43 n’ibice 59.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Adrien Niyonshuti, avuga ko yishimiye umwanya ikipe y’u Rwanda yabonye akurikije ikirere cya Burkina Faso cyabagoye ndetse n’ibibazo babanje guhura nabyo byo kubura amagare yari yasigaye muri Ethiopia, bakabura uko bakora imyitozo.

Niyonshuti yagize ati, “Kuba uyu munsi twashoboye kwegukana umwanya wa karindwi mu makipe 14 kandi aribwo twari tukibona amagare yacu njyewe mu by’ukuri nabyishimiye. Ikindi kandi, kubona umwanya nk’uriya ukinira ahantu hari ubushyuye busaga dogere 40 kandi tutabimenyereye, nabyo ni ikintu gikomeye kuri twebwe”.

Isiganwa rirakomeza kuri uyu wa kane tariki 08/11/2012, aho abakinnyi batarengeje imyaka 18 basiganwa buri wese ku giti cye hakabarwa iminota (course contre la montre individuel), muri icyo cyiciro, aho abasiganwa bakora intera ya kilometero 21,2 u Rwanda ruhagarariwe na Valens Ndayisenga.

Icyiciro cy’abasiganwa buri wese ku giti cye habarwa iminota ku rwego rw’abakuru, kizakinwa ku wa gatanu tariki 09/11/2012, u Rwanda rukazahagararirwa na Adrien Niyonshuti.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka