Amagare: Abakinnyi 6 b’ikipe y’u Rwanda berekeje mu marushanwa atandukanye muri Algeria

Ku wa gatatu tariki 5/3/2014 nibwo itsinda ry’abakinnyi batandatu b’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare bahagurutse i Kigali berekeza muri Algeria, aho bazitabira amarushanwa icyenda mu gice kingana n’iminsi 21.

Ikipe yagiye muri Algeria yiganjemo abakinnyi bakiri batoya ariko baheruka kwitwara neza mu masiganwa mpuzamahanga arimo Tour du Rwanda na La Tropicale Amissa Bongo.

Muri ayo marushanwa uko ari icyenda, ikipe y’u Rwanda izatangirira ku irushanwa ryiswe Critérium International d’Alger rizabera mu murwa mukuru wa Algeria tariki ya 8/3/2014 rikazamara umunsi umwe.

Kuva tariki 9-13/3/2014 hazaba isiganwa rikomeye rizazenguruka igihugu cya Algeria ( Tour d’Algerie), rikazamara iminsi itanu ari naryo siganwa ry’ingenzi bazakora muri iyo minsi 21.

Tariki 14/3/2014 bazasiganwa mu irushanwa ryiswe ‘Grand Prix d’Oran’, nyuma y’iminsi ibiri bakine irindi siganwa ryiswe ‘Tour International de Blida’ rikazamara iminsi ibiri. Bazahita bakurikizaho irindi siganwa ry’iminsi ibiri na none ryitwa Tour International de Sétif rizatangira tariki 21/3/2014.

Ikipe y'u Rwanda mu mukino w'amagare irimo kwitwabira amasiganwa mpuzamahanga menshi muri iki gihe.
Ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare irimo kwitwabira amasiganwa mpuzamahanga menshi muri iki gihe.

Tariki 22/3/2014, hazaba irindi siganwa rizabera mu mugi wa Setif ryiswe Critérium International de Sétif, nyuma y’iminsi ibiri bakine iryitwa ‘Tour International de Constantine’ zizageza tariki ya 27/3/2014, bakazasoreza kuri ‘Critérium International de Blida’ isiganwa rizabera mu mugi wa Blida tariki 29/3/2014, ari nawo munsi wa nyuma w’ayo masiganwa azamara iminsi 21.

Muri ayo masiganwa u Rwanda ruhagarariwe n’abakinnyi batandatu; Hategeka Gasore, Ndayisenga Valens, Biziyaremye Joseph, Nsengimana Jean Bosco, Karegeya Jeremie na Bintunimana Emile.

Bari kumwe n’umutoza wabo Jonathan Boyer, umukanishi w’amagare Uwimana Rafiki ndetse na Rovogera Obed ushinzwe kurambura imitsi y’abakinnyi ( Masseur).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka