Adrien Niyonshuti yegukanye umwanya wa 3 muri Mountain Bike

Umunyarwanda Adrien Niyonshuti yegukanye umwanya wa gatatu mu marushanwa yo gusiganwa ku magare ya African Championships yasojwe tatiki 05/05/2012 yaberaga mu gihugu cya Morutaniya yiswe Mountain Bike.

Ni ubwa mbere Umunyarwanda ajya mu marushanwa ya African Championships yo gusiganwa ku magare yiswe Mountain Bike akagera ku mwanya nk’uwo Adrien Niyonshuti yagezeho aza muri batanu ba mbere aho yahembwe umudari wa Bronze.

Niyonshuti yatoranyijwe mu bakinnyi batarengeje imyaka 23 kugira ngo barushanwe harebwe abahanga. Mu kurushanwa yagiye aza ku myanya itandukanye ariko ashobora kurangiza afite umwanya wa gatatu; yarushijwe na Marc Bassingthwaighte wo mu gihugu cya Namibia waje ku mwanya wa 2 naho ku mwanya wa mbere haza Philip Buys wo mu gihugu cya Afurika y’Epfo; nk’uko bitangazwa n’urubuga qhubeka.org.

Niyonshuti wazamutse kuri Podium ahabwa umudari atangaje ko ashimishijwe no kubona igihugu cye gishoboye kugera ku mwanya mwiza muri aya marushanwa. Yagize ati “mu byukuri ndishimye kubera umwanya nagezeho, kuko ari ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda rugera kuri iyi podium muri aya marushanwa, nakoresheje imbaraga n’ubumenyi byinshi kugera ngo mbigereho”.

Niyonshuti yashoboye gusiga abandi banyafurika y’Epfo babiri bamukurikiye barimo Rourke Croeser na Renay Groustra.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka