Abanyarwanda biteguye kwegukana Tour du Cameroun

Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare irerekeza muri Cameroun kuri uyu wa Gatatu, aho ifite intego zo kwegukana isiganwa rya "Tour du Cameroun".

Kuri uyu wa gatatu ku i Saa cyenda n’iminota 10 nibwo abakinnyi batandatu b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare baza guhaguruka mu Rwanda berekeza mu gihugu cya Cameroun, aho baza kuba bitabira isiganwa rizenguruka icyo gihugu rizwi nka "Tour du Cameroun"

Abanyarwanda barongera kwitabira iri siganwa begukanye mo umwanya wa 3 umwaka ushize
Abanyarwanda barongera kwitabira iri siganwa begukanye mo umwanya wa 3 umwaka ushize

Abakinnyi batandatu bazaba bayobowe n’umutoza Sempoma Felix ni Valens Ndayisenga, Nsengimana Jean Bosco, Bonaventure Uwizeyimana, Ephrem Tuyishimire, Ukiniwabo Rene’ na Jean Claude Uwizeye.

Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda nawe azitabira iri siganwa
Valens Ndayisenga wegukanye Tour du Rwanda nawe azitabira iri siganwa

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Sempoma Felix uzaba utoza iyi kipe yatangaje ko bajyanye intego yo kwegukana iri siganwa, kuko abona ikipe bahagurukanye ari ikipe ikomeye.

"Ikipe tugiye kujyana ni ikipe ikomeye, iradadiye ahantu hose, hano muri Cameroun intego tujyanye itandukanye n’iyo twajyanye muri Gabon,gahunda ni ugutwara Maillot jaune, byakwanga tukabyakira, ariko nkurikije abo tuzaba duhanganye ikipe yacu irahabwa amahirwe menshi"

Iri siganwa mu mwaka wa 2016, Umunyarwanda wabashije kwitwara neza ni Hakuzimana Camera wegukanye umwanya wa gatatu ku rutonde rusange, mu gihe isiganwa ryari ryatwawe na Mohamed ER RAFAI wo muri Maroc, akurikirwa na Alexis CARLIER ukomoka mu Butaliyani.

Abandi Banyarwanda bitabiriye iri siganwa umwaka ushize ni Tuyishimire Ephrem muri rusange waje ku mwanya wa 8, Hategeka Gasore aza ku mwanya wa 16, Nsengimana Jean Bosco ukinira Bike Aid yo mu Budage aza ku mwanya wa 19, Ruhumuriza Abraham aba uwa 21,Twizerane Mathieu aba uwa 22, naho Nduwayo Eric aza ku mwanya wa 35.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka