Abanyarwanda batatu muri 20 bazatoranywamo umukinnyi mwiza muri Afurika

Abakinnyi 20 b’umukino w’amagare batangajwe, bazatoranywamo uwahize abandi muri Afurika mu mwaka wa 2016, barimo Abanyarwanda batatu.

Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016 ari ku rutonde rw'abakinnyi 20 b'umukino w'amagare bazatoranywamo umukinnyi mwiza muri Afurika
Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016 ari ku rutonde rw’abakinnyi 20 b’umukino w’amagare bazatoranywamo umukinnyi mwiza muri Afurika

Abo bakinnyi b’Abanyarwanda b’umukino w’amagare ni Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2016, Areruya Joseph wabaye uwa gatanu muri Tour du Rwanda 2016 na Nsengimana Jean Bosco.

Ndayisenga Valens, Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco bari ku rutonde rw'abakinnyi 20 b'umukino w'amagare bazatoranywamo uwa mbere muri Afurika
Ndayisenga Valens, Areruya Joseph na Nsengimana Jean Bosco bari ku rutonde rw’abakinnyi 20 b’umukino w’amagare bazatoranywamo uwa mbere muri Afurika

Uzatoranwa azatangazwa tariki ya 21 Ukuboza 2016.

Azaba akurikira abandi bakinnyi bagiye bacyegukana barimo Natnael Berhane (2012), Louis Meintjes (2013), Mekseb Debesay (2014) na Daniel Teklehaimanot (2015).

Urutonde rurambuye rw’abo bakinnyi 20

ABELOUACHE Essaid (Morocco, Nasr Dubai)
ARERUYA Joseph (Rwanda)
BARBARI Adil (Algeria, Nasr Dubai)
BERHANE Natnael (Eritrea – Dimension Data)
CISSE Isiaka (Ivory Coast – SC Nice Jollywear)
EYOB Metkel (Eritrea – Dimension Data for Qhubeka)
GRMAY Tsgabu (Ethiopia – Lampre-Merida)
IMPEY Daryl (South Africa – Orica BikeExchange)
JANSE VAN RENSBURG Reinardt (South Africa – Dimension Data)
JELLOUL Adil (Morocco – Skydive Dubaï)
KAMZONG Clovis (Cameroon)
LAGAB Azzedine (Algeria)
LAHSAINI Mouhssine (Morocco)
MANSOURI Abderrahmane (Algeria)
MEINTJES Louis (South Africa – Lampre Merida)
NDAYISENGA Valens (Rwanda – Dimension Data for Qhubeka)
NSENGIMANA Jean-Bosco (Rwanda – Team Stradalli-Bike Aid)
OKUBAMARIAM Tesfom (Eritrea - Sharjah Team
SORGHO Mathias (Burkina Faso)
TEKLEHAIMANOT Daniel (Eritrea, Dimension Data)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka