Nathan Byukusenge, Habiyambere Nicodem, Abraham Ruhumuriza , Hategeka Gasore, Biziyaremye Joseph na Emile Bintunimana bahagurutse mu Rwanda ku wa kabiri bakaba banatangiye gusiganwa n’abandi bakinnyi baturutse mu bihugu 20 byitabriye iri siganwa ribaye ku nshuro yaryo ya 25.
Mu cyiciro cya mbere cy’isiganwa, abakinnyi bahagurutse mu mujyi wa Tanger berekeza mu mujyi wa Tétouan ari naho basoreje bakoze urugendo rungana na Kilometero 130 ; nk’uko bitangazwa n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY).
Muri iri siganwa rizakorwa mu biciro 10, abasiganwa bazarirangiza bakoze urugendo rungana na kilometero 1550.
Umunnya-Eritrea, Natnael Berhane, uherutse kwegukana Tour d’Algerie uri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa UCI Africa hamwe n’umunya Marocco Adil Jelloul wegukanye umwanya wa 2 muri Tour d’Algérie ni bamwe mu bakinnyi bari guhabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.
Tour du Maroc ya 2012 yitabiriwe n’amakipe 24 harimo amakipe 4 ya Morocco, amakipe 2 ya Algeria, Turkey, Libya, Belgium, RSA , Greece, Holland, England, Tunisia, Rwanda, Japan, Eritrea, Slovenia, UAE, USA, Letonia, Germany, Argentina n’Ubufaransa.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|