Abakinnyi 42 bazitabira irushanwa ryo kwibuka mu mukino w’amagare

Mu irushanwa ryo kwibuka abari abakunzi n’abakinnyi b’umukino w’amagere bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, rizaba ku wa gatandatu tariki 15/06/2013, abakinnyi 42 bakomoka mu makipe 7 nibo bamaze kwemeza ko bazaryitabira.

Iri rushanwa rizabera cyane cyane mu karere ka Bugesera aho abasiganwa bazajya bahagurukira ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro berekeza ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi i Nemba bakagaruka ku rwibutso i Nyanza ahari intera ka Kilometero 107.

Muri iryo siganwa rizitabirwa n’abagabo n’abagore, abagabo bazasiganwa iyo ntera yose, naho abagore bo bakazahagurukira i Nemba berekaza i Nyanza, bakazakora urugendo rwa kilmetero 53 n’igice.

Kuba Ishyirahamwe ry’umukono w’amagare (FERWACY), ryarahisemo ko iryo rushanwa ryo kwibuka ribera mu gace ka Bugesera ngo hari umwihariko w’uko ako karere gafite amateka ya Jenoside nk’uko twabitangarijwe n’umuyobozi w’iryo shyiragamwe, Aimable Bayingana.

Bayingana yagize ati, “Ntabwo twapfuye guhitano Bugesera gusa, ahubwo twahatoranyije kuko hariya hantu hafite amateka y’uko ari hamwe mu duce twatakaje abantu benshi mu gihe Jenoside.

Ni hamwe kandi mu hantu mu Rwanda hari inzibutso nyinshi za Jenoside. Kuva Nyanza, kugera Ntarama na Nyamata hose ni ahantu dusanga inzibutso za Jenoside, ku buryo rero kuhanyuza isiganwa nk’iri ryo kwibuka twumva bituma turushaho kwibuka neza”.

Bayingana avuga ko kugeza ubu batararangiza kwegeranya neza amazina y’abari abakunzi ndetse n’abakinnyi b’umukino w’amagare bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ko hari bamwe kugeza ubu bibukwa barimo uwitwa Anselme Sakumi wateraga inkunga cyane uwo mukino ndetse akaba yaracuruzaga amagare.

Iyi gahunda yo kwibuka mu mukino w’amagare, niyo izasoza gahunda yo kwibuka mu mashyirahamwe y’imikino yatangiye tariki 01/06/2013.

Gahunda nk’izi zikazaba ngarukamwaka nk’uko byemejwe bikanumvikanwaho n’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, Minisiteri ya siporo (MINISPOC) ndetse na Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka