Israel Mbonyi yatangaje ko agiye gutaramira ahantu habiri muri Uganda, nyuma yo guca amarenga ko ashobora no kujya muri Kenya.
Umwanditsi w’ibitabo Gashema Emmanuel, avuga ko bidakwiye ko abanyamahanga bandika amateka y’u Rwanda nyamara Abanyarwanda bahari kandi babishoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mutoni Jeanne, avuga ko ’Systeme Imibereho’ yitezweho gufasha kumenya abaturage bakeneye kunganirwa kwikura mu bukene b’ukuri kuko uburyo byakorwagamo mbere hazagamo amarangamutima ariko nanone ikazanafasha gutahura abahabwaga inkunga ibafasha kwikura mu (...)
I Mbirima na Matovu haherereye mu Kagari ka Mbirima, mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, mu Ntara y’Amajyaruguru, ahahoze ari mu Bumbogo.
Uwamwezi Merciane w’imyaka 53 y’amavuko, utuye mu Mudugudu wa Rukundo Akagari ka Ntoma Umurenge wa Musheri avuga ko gukura yanga gusabiriza no guharanira kwigira byamugejeje ku ruganda rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga Miliyoni 100 n’ubwo ingaruka za COVID-19 n’ibikorwa byahereweho ahabwa ubuzirange bw’ibyo (...)
Bamwe mu bo gahunda ya VUP yagezeho hirya no hino mu gihugu, bakomeje kuyitangaho ubuhamya bayishima, bishimira n’aho yabavanye ndetse n’aho ibagejeje, kuko bavuye mu bukene ndetse baharanira no kugira abandi bafasha.
Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe cyatangaje ko iteganyagihe ryo kuva tariki ya 21 kugeza tariki 31 Gicurasi 2024 rigaragaza ko imvura iteganyijwe mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Gicurasi 2024 izakomeza kugabanuka mu bice byinshi by’Igihugu.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buratangaza ko mu byumweru bibiri, abakozi mu nzego z’Utugari babura mu myanya bazaba bashyizwemo, kugira ngo serivisi zihabwa abaturage zirusheho kunoga.
Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore mu Iterambere mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu wa mbere tariki 20 Gicurasi 2024 bakiriye bagenzi babo bo muri Zambia baganira ku mategeko y’u Rwanda mu kurengera uburenganzira bw’umukobwa no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Dusingizimana Jean Népomuscène wifuza kuba umukandida wigenga mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024, aravuga ko urugendo rwo gushaka ibyangombwa bisabwa rwamugoye cyane.
Mu Kagari ka Buruba, Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, haravugwa amakuru y’umukobwa w’imyaka 22 watae muri yombi, akekwaho gukuramo inda y’amezi atanu akoresheje ibinini.
Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ryagejeje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora(NEC), urutonde rw’abakandida-depite 66 barimo abagore 29 n’abagabo 37.
Ubushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka (2024) bugashyirwa ahagaragara tariki 17 Gicurasi 2024, n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ukimakaza imiyoborere myiza (Transparency International Rwanda/TIR), bwagaragaje ko abarenga 60% by’abaturage batigeze bahabwa ingurane ku mitungo yabo yangirijwe.
Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje ibiherutse gutangazwa n’Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu, Human Rights Watch, nyuma y’uko umukozi wawo atanze amakuru y’ibinyoma bigatuma yangirwa kwinjira mu gihugu n’Urwego Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka.
Ingabo z’u Rwanda RDF n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, tariki 17 Gicurasi 2024 bashyikirije Mukamana Annonciate utuye mu murenge wa Rwimbogo, mu karere ka Gatsibo inzu nshya bamwubakiye.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ivuga ko kugeza ubu hari Abanyarwanda barenga ibihumbi 53 bamaze kujya kuri lisiti y’itora, bazatorera mu bihugu by’amahanga baherereyemo.
Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Guinée Conakry, Amadou Oury Bah, witabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’ yaberaga i Kigali.
Abagore bo hirya no hino mu Gihugu bishimira ko hari iterambere rigaragara bamaze kugeraho y’umwihariko mu myaka 30 ishize, bakishimira ko umugore yahawe ijambo n’agaciro. Icyakora basanga hari ahagikenewe ko bongera imbaraga cyane cyane mu gushaka ibyunganira iterambere ryabo n’iry’umuryango, bagahindura imyumvire y’uko (...)
Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024 Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh uri i Kigali aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.
Tariki ya 16 Gicurasi 2024, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafunze Ntarindwa Emmanuel w’imyaka 51 y’amavuko akekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 na Mukamana Eugenie w’imyaka 53 ukekwaho kuba ikitso cy’ukekwaho icyaha aho yamuhishe mu mwobo wacukuwe mu nzu yari amazemo imyaka 23.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, tariki 16 Gicurasi 2024 yitabiriye ikiganiro yahuriyemo n’abandi ba Minisitiri b’Intebe barimo uwa Côte d’Ivoire, uwa Guinea ndetse n’uwa Sao-tome et Principe. Ni ikiganiro cyatangiwe mu ihuriro ry’abayobora ibigo bikomeye by’ubucuruzi muri Afurika (Africa CEO Forum). Abatanze (...)
Bamwe mu rubyiruko rwo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali rurishimira amahirwe rwashyiriweho arufasha kubona akazi, kuko hari benshi bimaze gufasha kuva mu bushomeri.
Perezida Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki 16 Gicurasi 2024, yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, uri mu Rwanda aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo byigenga muri Afurika, ‘Africa CEO Forum’.
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS), yatangajwe muri Nyakanga 2023, ishyira u Rwanda mu bihugu 5 bya mbere ku Isi bimaze kugera ku ntego zo kurandura virusi itera SIDA ziswe 95-95-95.
Perezida Paul Kagame ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Abayobozi Bakuru b’Ibigo byigenga muri Afurika (Africa CEO Forum), yavuze ko inzego za Leta n’abikorera bakeneye gufatanya kuko ibibazo byose byakemurwa bahuje imbaraga.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yasabye imiryango kugira umwanya wo kuganira kuko ari byo bibumbatira ubumwe bwawo no kurushaho kuwuteza imbere.
Itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri bahabwa amasomo ku rwego rwa Ofisiye mu Ishuri rya Gisirikare "Royal College of Defence Studies’’ mu Bwongereza bari mu rugendoshuri mu Rwanda.
Mu karere ka Musanze, Umurenge wa Muko, Akagali ka Cyogo, Umudugudu wa Kabere Umwarimu wigisha ku Ishuri ribanza rya E.P MUBAGO mu murenge wa Nkotsi witwa Harerimana Pascal basanze yiyahuye yimanitse akoresheje ‘Super Net’.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Murekatete Juliet, avuga ko muri rusange Ibigo Nderabuzima byo mu Karere bifite ikibazo cy’abaganga bacye ariko by’umwihariko ibyo mu cyaro ariho hari ikibazo cyane kuko hari abahabwayo akazi bakanga kujyayo.
Mata na Gicurasi ni amezi atarahiriye abaturage cyane cyane muri iyi myaka ya 2023 na 2024, kubera ibiza byakunze kubibasira, birabasenyera, ndetse bamwe bibambura ubuzima.