Umuyobozi wa FERWACY yatorewe kuba mu bagize komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Afurika

Bayingana Aimable, uyobora ishyirahamwe ry’umukino w’amagere mu Rwanda (FERWACY), tariki 16/2/2012, yatorewe kuba muri Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagere muri Afurika (confédération africaine de cyclisme –CAC), mu matora yabereye i Cairo mu Misiri ku cyico cyaryo.

Muri ayo matora yabaye ku musozo w’imana yahuzaga abayobozi b’amashyirahamwe y’umukino w’amagare muri Afurika, hagombaga gutorwa umuyobozi mukuru wa CAC ndetse n’abandi abantu umunani bazamufasha mu miyoborere y’uwo mukino.

Muri ayo matora, Dr Azzam Wagih wari usanzwe ayobora CAC yongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango.

Aimable Bayingana.
Aimable Bayingana.

Mu bakandida 19 bifuzaga iyo myanya umunani, hari harimo n’Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Amable Bayingana waje no gutsinda amatora akaza mu bantu umunani babonye amajwi menshi.

Uretse Aimable Bayingana ukomoka mu Rwanda, abandi barindwi batsindiye kuzafatanya na we muri ubwo buyobozi harimo ukomoka muri Afurika y’Epfo, Kenya, Cote d’ivoire, Sierra Leone, Mozambique, Morocco na Tunisia.

Biteganyijwe ko mu minsi mikeya nyuma y’aya matora, abatowe nabo bazitoramo uzahagararira umugabane wa Afurika mu Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (Union Cycliste International –UCI).

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka