Umunya-Afurika y’Epfo Dylan Girdlestone niwe wagukanye ‘Tour du Rwanda 2013’

Umunya-Afurika y’Epfo Dylan Girdlestone yegukanye isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2013’ ku cyumweru tariki 24/11/2013 nyuma yo kwitwara neza mu byiciro (etapes) umunani akaba ariwe wakoresheje igihe gito kurusha abandi.

Mu cyiciro cya munani ari nacyo cya nyuma kingana na kilometero 94, abasiganwa bazenguruka ibice bitandukanye by’umugi wa Kigali, Umunya-Algeria Azedine Lagab niwe wabaye uwa mbere ariko ntiyashoboye kwambura umwenda w’umuhondo Girdlestone Dylan wari warizigamiye igihe kinini mu byiciro byabanje.

Dylan watangiye kwambara umwenda w’umuhondo nyuma y’icyiciro cya kane ubwo abasiganwa bavaga Musanze bajya i Muhanga, arangije Tour du Rwanda ingana na kilometero 804, akoresheje amasaha 20, iminota 35 n’amasegonda 55.

Dylan yakurikiwe n’undi munya Afurika y’Epfo ariko ukinira ikipe ya MTN Qhubeka Meint Jes Louis naho umwanya wa gatatu wegukanwa n’umunya Eritrea Eyob Metkel.

Umunyarwanda waje hafi ni Nsengiyumva Jean Bosco wegukanye umwanya wa gatandatu ku rutonde rusange, naho ikipe yitwaye neza kurusha ayandi ni ikipe ya Eritrea ari nayo Eyob Metkel wahembwe nk’umukinnyi wigaragaje cyane ahazamuka, akomokamo.

Dylan wambaye umwenda w'umuhondo yishimana n'abagize ikipe ye.
Dylan wambaye umwenda w’umuhondo yishimana n’abagize ikipe ye.

Girdlestone Dylan wari witabiriye ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro ya gatatu kuva 2011, yahembwe amadolari 1800, asimbura undi munya Afurika y’Epfo Lil Darren wari watwaye ‘Tour du Rwanda 2012’.

Isiganwa ‘Tour du Rwanda’ ry’uyu mwaka ryitabiriwe n’amakipe 14 harimo atatu y’u Rwanda (Kalisimbi, Akagera na Muhabura). Hari kandi amakipe abiri yaturutse ku mugabane w’Uburayi, imwe yaturutse ku mugabane wa Amerika n’andi umunani yo muri Afurika.

Isiganwa Tour du Rwanda ryatangiye mu 1989, ariko rishyirwa ku rutonde rw’amasiganwa mpuzamahanga azwi n’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI) mu mwaka wa 2009, ubu rikaba ryakinwaga ku nshuro yaryo ya gatanu.

Muri uwo mwaka wa 2009, ‘Tour du Rwanda’ yegukanywe n’umunya Maroc Adil Jeroul, muri 2010 ryegukanwa n’umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot, 2011 ritwarwa n’Umunyamerika Reijnen Kiel, naho 2012 ryegukanwa n’umunya Afurika y’Epfo Lil Darren wasimbuwe na Girdlestone Dylan.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka