Tour du Rwanda: Gasore, Byukusenge na Uwamungu nibo bazayobora amakipe atatu y’u Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ku bufatanye n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare Jonathan Boyer, kuri uyu wa kane tariki 24/10/2013 ryashyizeho abakinnyi batatu bazayobora (captains) bagenzi babo mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ rizaba kuva tariki ya 17-24/11/2013.

Bwa mbere mu mateka ya ‘Tour du Rwanda’, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu ; Kalisimbi, Akagera na Muhabura nshya muri iri siganwa [ubundi yari asanzwe ari abiri], akaba yanahise ahabwa abayobozi (captains).

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda, Jonathan Boyer, yabanje gutangaza abakinnyi bazaba bagize amakipe abiri Kalisambi n’Akagera, ariko kuri uyu wa kane mbere y’uko hatangazwa abazayobora amakipe y’u Rwanda uko ari atatu muri Tour du Rwanda, yabanje gutangaza abakinnyi bazaba bagize ikipe nshya ya Muhabura.

Nathan Byukusenge azayobora ikipe y'Akagera.
Nathan Byukusenge azayobora ikipe y’Akagera.

Ikipe ya Muhabura izaba yiganjemo abakinnyi bakiri batoya kandi bazaba bitabiriye ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro ya mbere mu buzima bwabo, igizwe na Jeremy Karegeya, Patrick Byukensenge, Theoneste Karasira na Aime Mupenzi, bakafatanya na Uwamungu Innocent ari nawe uzayobora iyo kipe.

Uwamungu Innocent, umwe mu bakinnyi bafite uburambe mu mukino w’amagare mu Rwanda agarutse ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo kutitabira ‘Tour du rwanda’ ya 2012 kubera uburwayi.

Ikipe ya Kalisimbi ikunze kuba irimo ibihangange mu mukino w’amagare mu Rwanda izayoborwa na Nathan Byukusenge, umaze kugira inararibonye muri uwo mukino.

Gasore Hategeka azayobora ikipe ya Kalisimbi.
Gasore Hategeka azayobora ikipe ya Kalisimbi.

Izaba igizwe kandi na Abraham Ruhumuriza wegukanye ‘Tour du Rwanda inshuro eshanu itarashyirwa ku rwego mpuzamahanga, Jean Bosco Nsengiyumva, Janvier Hadi na Bonaventure Uwizeyimana.

Hadi na Uwizeyimana bitwezweho kuzigaragaza dore ko bari bamaze ihihe kinini muri Afurika y’Epfo bahakorera imyitozo.

Indi kipe nayo imenyerewe muri ‘Tour du Rwanda’ ni Akagera ikazayoborwa na Gasore Hategeka wegukanye umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda y’uyu mwaka. Muri iyo kipe, Gasore azafatanya na Joseph Biziyarmye, Hassan Rukundo, Emile Bintunimana na Valens Ndayisenga uzaba yitabiriye ‘Tour du Rwanda’ ku nshuro ye ya mbere.

Uwamungu Innocent utaritabiriye 'Tour du Rwanda' ya 2012 kubera uburwayi yagarutse ndetse akazayobora ikipe ya Muhabura.
Uwamungu Innocent utaritabiriye ’Tour du Rwanda’ ya 2012 kubera uburwayi yagarutse ndetse akazayobora ikipe ya Muhabura.

Isiganwa ‘Tour du Rwanda’ rizaba rikinwa ku nshuro ya gatanu kuva ryashyirwa ku rutonde rw’amasiganwa mpuzamahanga, rizamara iminsi umunani, abakinnyi bakazasiganwa intera yose hamwe ya Kilometero 819.

Iri siganwa ryegukanywe umwaka ushize n’umunya Afurika y’Epfo Lil Darren, rizitabirwa n’amakipe 16 harimo ayo muri Afurika, muri Amerika no mu Burayi.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka