Kiel Reijnen yari yabaye uwa mbere kuva isiganwa ryatangira ariko igice cya Kigali- Rubavu kumugora uwa kane. Yongeye kwerekana ko afite ubuhanga mu gusiganwa ahamanuka n’ahatambika yongera kuba uwa mbere ubwo yakoraga ibirometero 140 ava i Rubavu agera i Muhanga anyuze mu muhanda wa Ngororero.
Yakurikiwe n’Umunyafurika y’Epfo Dylan Girdlestone ukinana na Niyonshuti Adirien muri MTN Qhubeka naho Umunyarwanda Nathan Byukusenge aza ku mwanya wa gatatu. Byukusenge yahise azamuka ku rutonde rusange aza ku mwanya wa kane.
Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda buratangaza ko Niyonshuti Adiren, benshi bari bategereje ko aza mu myanya y’imbere, yagize impanuka itunguranye ubwo yari amaze kugera i Rubavu. Yagushijwe n’igare atari mu isiganwa kuko yari arimo kwerekeza kuri hotel bituma abababra ariko yanga kuva mu irishwanwa.
Ibi rero byanamugizeho ingaruka kuko ubwo abasiganwaga berekezaga i Muhanga yaje ku mwanya wa 21. Ku rutonde rusange ruyobowe n’Umunyamerika Rosskopf Joseph, Niyonshuti ari ku mwanya wa karindwi. Uwa mbere amurusha iminota itatu n’amasegonda ane.
Gusa n’ubwo atarimo kwitwara neza ku rutonde rusange, Niyonshuti kugeza ubu ni we ufite igihembo cy’umukinnyi usiga abandi ahazamuka.
Ikipe y’ u Rwanda ya Karisimbi iracyari ku mwanya wa mbere ikaba ikurikiwe na Team Type 1. Indi kipe y’ u Rwanda Akagera yo ntabwo arimo kwigaragaza kuko ubu iri ku mwanya wa 7
Kuri uyu wa kane harakinwa igice cya gatanu, abasiganwa bakaba bahagurutse i Muhanga berekeza i Huye aho bakora ibirometro 72. Bazava i Huye ku wa gatanu bajya i Karongi basiganwa igice cya gatandatu, kibanziriza icya nyuma.
Dore uko abakinnyi bakurikirana n’ibihe bamaze gukoresha kugeza ubu.
1. ROSSKOPF Joseph (Type 1 SANOFI) 11h45’31’’
2. REIJNEN Kiel (Type 1 SANOFI) 11h45’35’’
3. GIRDLESTONE Dylan (MTN) 11h45’59’’
4. BYUKUSENGE Nathan (Karisimbi ) 11h46’33’’
5. HATEGEKA Gasore (Karisimbi ) 11h46’36’’
6. RUHUMURIZA Abraham (Karisimbi ) 11h47’20’’
7. NIYONSHUTI Adrien MTN RWA 11h48’35’’
8. HABIYAMBERE Nicodem (Karisimbi ) 11h48’57’’
9. CHENEVIER Aléxis RHA FRA 11h48’58’’
10. KOGO Benjamin KEN KEN 11h49’08’’
11. RUDAHUNGA Emmanuel (Karisimbi ) 11h49’17’’
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|