Tour du Rwanda: Abakinnyi bazaba bagize amakipe abiri y’u Rwanda bashyizwe ahagaragara

Umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare, Jonathan Boyer, yashyize ahagaragara amazina y’abakinnyi 10 bazaba bagize amakipe abiri muri atatu azaba ahagarariye u Rwanda mu isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ rizaba kuva tarki 17-24/11/ 2013

N’ubwo u Rwanda ruzaba ruhagarariwe n’amakipe atatu buri kipe igizwe n’abakinnyi batanu, umutoza Jonathan Boyer yabanje gutangaza abakinnyi 10 bazaba bagize ikipe y’Akagera na Kalisimbi, akazatangaza nyuma abandi batanu bazaba bagize ikipe ya Muhabura amaze kureba uko abasigaye bazitwara mu myitozo.

Muri ‘Tour du Rwanda’ ikipe y’Akagera izaba igizwe na Hategeka Gasore, Bintunimana Emile, Ndayisenga Valens, Rukundo Hassan na Biziyaremye Joseph.

Ikipe ya Kalisimbi yo izaba igizwe na Byukusenge Nathan, Hadi Janvier, Ruhumuriza Abraham, Uwizeyimana Bonaventure na Nsengiyumva Jean Bosco.

Jonathan Boyer, umutoza w'ikipe y'u Rwanda y'umukino w'amagare.
Jonathan Boyer, umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’umukino w’amagare.

Mbere y’uko Umunyamerika Jonathan Boyer atangaza abazaba bagize ikipe ya gatatu ariyo izitwa Muhabura, abakinnyi bamaze gushyirwa mu makipe ndetse n’abagitegereje, bakomeje imyitozo ikaze mu karere ka Musanze, ari naho baba kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu.

Ni ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzakina ‘Tour du Rwanda’ rukoresha amakipe atatu, gusa uyu mwaka ntabwo u Rwanda ruzaba rufite kizigenza Adrien Niyonshuti, kuko azakinira ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo.

Ubwo twaganiraga na Niyonshuti, yatubwiye ko kuba atazakinira u Rwanda bitazabuza abakinnyi bandi kwitwara neza kuko ngo abona bamaze kugera ku rwego rwiza no kugira inararibonye.

Tour du Rwanda y'uyu mwaka izitabirwa n'amakipe 16.
Tour du Rwanda y’uyu mwaka izitabirwa n’amakipe 16.

Nyonshuti avuga ko n’ubwo azaba adakinira u Rwanda ariko amanota azabona muri iryo siganwa azajya yandikwa ku Rwanda, akaba asanga ari inyunguru kuri we ndetse no ku Rwanda muri rusange.

Gukinira MTN Qhubeka ngo bizatuma umwanya wa Niyinshuti mu ikipe y’igihugu uhabwa undi mukinnyi w’u Rwanda bityo nawe abone amahirwe yo kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga.

Abazasiganwa muri ‘Tour du Rwanda’ izaba ikinwa ku nshuro ya gatanu kuva yashyirwa ku rutonde rw’amasiganwa mpuzamahanga, bazakora urugendo rwose hamwe rungana na Kilometero 819, bakazarurangiza mu byiciro (etapes) umunani.

Abasiganwa bazatangirira i Kigali tariki 17/11/2012, basiganwa intera ngufi itangira irushanwa bita ‘prologue’, ikaba ikorerwa muri Kigali gusa, bucyeye bwaho bave i Kigali berekeze mu karere ka Kirehe mu Burasirazuba.

u Rwanda ruzakoresha amakipe atatu muri 'Tour du Rwanda' 2013.
u Rwanda ruzakoresha amakipe atatu muri ’Tour du Rwanda’ 2013.

Mu cyiciro cya gatatu, abasiganwa bazava i Rwamagana berekeza i Musanze, mu cyicoro cya kane bave i Rubavu bajya mu Kinigi, icyiciro cya gatanu bave i Musanze bajya i Muhanga.

Icyiciro cya gatandatu bazava i Muhanga bajye i Nyamagabe, mu cyiciro cya kabirindwi bazava i Huye berekeza i Kigali, naho icyiciro cya munani ari nacyo cyan nyuma bakazava i Kigali bajya i Rwamagana bakagaruka i Kigali.

Isiganwa ‘Tour du Rwanda’ ry’umwaka ushize ryegukanywe n’umunya Afurika y’Epfo Lil Darren.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ZIGUKINA ARIKONANOBATUJYANA

NSHIMUMUKIZAVENUSITI yanditse ku itariki ya: 22-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka