Tour du Rwanda 2014 izaba ndende kurenza iyabanje, ikazatwara miliyoni 400

Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda buri mwaka (Tour du Rwanda) rizatangira tariki 16/11/2014, rizatwara akayabo ka miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda rikazamara icyumweru, aho abasiganwa bazarushanwa mu ntera ndende kurenza iyo basiganwe mbere.

Mu isiganwa ry’uyu mwaka rizagezwa mu migi ya Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba na Ngoma mu ntara y’Amajyepfo (hamwe mu hazajya hasorezwa icyiciro/étape), abasiganwa bazamara icyumweru basiganwa ntera ya kilometero 911,6 ikazaba ari nayo ndende kuva isiganwa ‘Tour du Rwanda’ ryajya ku ruhando mpuzamahanga mu myaka itandatu ishize.

Tour du Rwanda 2014 izaba ari ndende cyane kurusha iya 2013.
Tour du Rwanda 2014 izaba ari ndende cyane kurusha iya 2013.

Uretse Ngoma na Nyanza, iryo siganwa nk’uko bisanzwe rizanyura kandi mu turere twa Rwamagana mu ntara y’Uburasirazuba, Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, Muhanga na Huye mu ntara y’Amajyepfo ndetse ku munsi waryo wa nyuma rikazazenguruka umugi wa Kigali.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda Aimable Bayingana atangaza ko muri iryo siganwa, ubusanzwe ryitabirwa n’amakipe yo muri Afurika, Uburayi ndetse na Amerika, hashobora no kuzagaragaramo abasiganwa baturutse ku mugabane wa Aziya nko muri Australia ndetse na Singapour.

Isiganwa ry’umwaka ushize ryari ryitabiriwe n’amakipe 16 harimo atatu y’u Rwanda (Akagera, Kalisimbi na Muhabura), ryegukanywe n’umunya Afurika y’Epfo Girdlestone Dylan, naho Umunyarwanda waje hafi aba Nsengiyumva Jean Bosco wegukanye umwanya wa gatandatu.

Ndayisenga Valens ufite ubu imyaka 20 niwe yabashije kwegukana umwanya wa mbere mu gace (etape) Rwamagana-Musanze.
Ndayisenga Valens ufite ubu imyaka 20 niwe yabashije kwegukana umwanya wa mbere mu gace (etape) Rwamagana-Musanze.

Abakunda umukino w’amagare ariko bibuka cyane Ndayisenga Valens, umusore ufite ubu imyaka 20, ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu gace (étape) ya Rwamagana-Musanze ingana na Kilometero 151, agasiga ibihanganye byo hirya no hino ku isi byari byaje muri iryo siganwa.

Kuva ryashyirwa ku ngengaminsi y’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi (UCI), mu mwaka wa 2008, isiganwa ‘Tour du Rwanda’ rigiye kuba ku nshuro yaryo ya gatandatu.

Ubusanzwe isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda’ ryatangiye mu mwaka wa 1988, ryitabirwaga n’Abanyarwanda ndetse n’amakipe yo mu karere yabaga yatumuwe, hamwe n’abanyamahanga baba mu Rwanda ariko byasaga nko kwishimisha.

Umunya Afurika y'Epfo Girdlestone Dylan, niwe wagukanye umwanya wa mbere muri 'Tour du Rwanda 2013'.
Umunya Afurika y’Epfo Girdlestone Dylan, niwe wagukanye umwanya wa mbere muri ’Tour du Rwanda 2013’.

Kuva mu 1988 kugeza muri 2008 ubwo iryo siganwa ryashyirwaga ku rwego mpuzamahanga, Abraham Ruhumuriza, unagikina kugeza ubu, niwe wegukanye umwanya wa mbere inshuro nyinsi kurusha abandi kuko yabanikiye inshuro eshanu.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka