Rwanda rwitabiriye isiganwa ry’amagare ‘Tour de la RDC 2014’muri Congo Kinshasa

Ku nshuro ya kabiri u Rwanda ruzitabira isiganwa mpuzamahana ry’amagare ryo kuzenguruka Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo bita Tour de la RDC 2014, rizatangira tariki ya 17/6/2014, aho ruzaba ruhagarariwe n’abakinnyi batatu Byukusenge Nathan, Abraham Ruhumuriza na Hadi Janvier.

Aba bakinnyi bayobowe n’umutoza Sempoma Felix bahagurutse i Kigali kuwa 13/06/2014 berekeza muri Congo Kinshasa. Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda riravuga ko ikipe y’u Rwanda yerekeje muri Congo hakiri kare kugira ngo ibanze imenyere ikirere ndetse n’imihanda yaho, kuko imwe muri yo usanga iba itameze neza.

Ikipe y'u Rwanda (mu myambaro yiganjemo ubururu) niyo yari yabaye iya mbere mu mwaka ushize.
Ikipe y’u Rwanda (mu myambaro yiganjemo ubururu) niyo yari yabaye iya mbere mu mwaka ushize.

Iryo siganwa rizitabirwa n’abakinnyi basaga 150 baturuka mu bihugu nka Sénégal, Sierra Leone, Afurika y’Epfo, Mozambique, Congo Brazzaville, u Rwanda, u Burundi, Ubufaransa, Ububiligi n’ibindi. Biteganyijwe ko rizasozwa kuwa 26/06/2014 bazengurutse ahantu hareshya na kilometero 1200.

umunyarwanda Emile Bintunimana yari yabaye uwa kabiri mu irushanwa ryose.
umunyarwanda Emile Bintunimana yari yabaye uwa kabiri mu irushanwa ryose.

Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya kabiri, ubwo ryatangiraga umwaka ushize ryegukanywe n’Umufaransa Clain Médéric naho Umunyarwanda Emile Bintunimana yegukana umwanya wa kabiri, naho mu rwego rw’amakipe hateranyijwe amanota, ikipe y’u Rwnda niyo yari yegukanye umwanya wa mbere.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka