Niyonshuti yongeye kuba uwa mbere muri ‘Kigali city tour’

Niyonshuti Adrien ni we wongeye kurusha abandi mu isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka umujyi wa Kigali ‘Kigali City Tour’ ryabaye ku cyumweru tariki 21/10/2012.

Iri siganwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’umukino w’magare mu Rwanda (FERWACY) ryitabiriwe n’abagabo 45 n’abagore 8, abasiganwaga bakazenguruka ibice bitandukanye by’umujyi wa Kigali, bava kuri stade Amahoro, Nyarutarama, Kinamba, Nyamirambo, Nyabugogo, Kicukiro, kimironko, kibagabaga n’ahandi.

Muri iri rushanwa rikinwa nka shampiyona y’u Rwanda mu mukino w’amagare, abagabo barangije isiganwa bakoze urugendo rwa kilometero 138, naho abagore bakora urwa kilometero 69.

Mu bagabo, Niyonshuti Adirien ukina nk’uwabigize umwuga muri Afurika y’Epfo, ni we wongeye kuza ku mwanya wa mbere nk’uko yabigenje umwaka ushize. Kuri icyi cyumweru yakoresheje amasaha atatu, iminota 44 n’amasegonda 31.

Niyonshuti yasize uwamukurikiye iminota ibiri n'amasegonda 48.
Niyonshuti yasize uwamukurikiye iminota ibiri n’amasegonda 48.

Nathan Byukusenge waje ku mwanya wa kabiri yarangije akoresheje amasaha atatu, iminota 47, amasegonda 19 n’ibice 37 naho ku mwanya wa gatatu haza Valens Ndayisenga watunguranye cyane, dore ko atari asanzwe amenyerwe cyane mu mukino w’amagare, akaba yarakoresheje amasaha atatu, iminota 47 n’amasegonda 19 n’ibice 80.

Bintunimana Emile yaje ku mwanya wa kane, ku mwanya wa gatanu haza Emmanuel Rudahunga, Abraham Ruhumuriza aba uwa gatandatu, Nicodem aba uwa karindwi, naho Gasore Hategeka aza ku mwanya wa munani.

Adrien Niyonshuti wasize cyane bagenzi be ugereranyije n’umwaka ushize, yavuze ko icyabimufashijemo ari imyitozo amaze iminsi akorera mu muhanda muri Afurika y’Epfo aho akinira, kuko ngo yamaze guhagarika isiganwa rikorerwa mu misozi (Mountain Bike).

Niyonshuti ashyikirizwa ibihembo n'umuyobozi wa FERWACY.
Niyonshuti ashyikirizwa ibihembo n’umuyobozi wa FERWACY.

Mu rwego rw’abagore, Gurubuntu Jeanne d’Arc ni we wegukanye umwanya wa mbere, akaba intera ya kilometero 69 yarayirangije akoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 7.

Ku mwanya wa kabiri haje Uwimana Jeannette wakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 9, naho Uwineza Diane aza ku mwanya wa gatatu akoresheje amasaha abiri, iminota 17 n’amasegonda 25.

Niyonshuti wabaye uwa mbere mu bagabo yahawe igikombe n’amafaranga ibihumbi 300, naho Gurubuntu Jeanne d’Arc wabaye uwa mbere mu bagore ahabwa igikombe n’amafaranga ibihumbi 150.

Gurubuntu Jeanne d'Arc wabaye uwa mbere mu bagore.
Gurubuntu Jeanne d’Arc wabaye uwa mbere mu bagore.

Abakinnyi baje mu myanya 10 ya mbere mu bagabo bahawe ibihembo by’amafaranga, kimwe n’abakobwa 7 babashije kurangiza isiganwa bose barahembwe.

Isiganwa ‘Kigali city Tour’ rirategura isiganwa ryo kuzenguruka igihugu ‘Tour du Rwanda’ rizatangira tariki 18 -25/11/2012, rikazitabirwa n’amakipe 15 yo hirya no hino ku isi, harimo amakipe abiri y’u Rwanda.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka