Ndayisenge Valens yerekeje muri Afurika y’Epfo

Ndayisenga Valens ukina umukino w’amagare mu ikipe ya Amis Sportif ndetse n’ikipe y’igihugu, yerekeje muri Afurika y’Epfo kuri uyu wa gatanu tariki 25/01/2013, aho agiye gukorera imyitozo, no kongera inararibonye muri uwo mukino.

Valens w’imyaka 19 ni imwe mu bakinnyi b’umukino w’amagare batanga icyizere cy’ejo hazaza h’uwo mukino mu Rwanda, dore ko nyuma yo kwigaragaza mu marushanwa yagiye abera mu Rwanda, byatumye anitabazwa mu ikipe y’igihugu iheruka kwitabira imikino ya Tropical Amissa Bongo yebereye muri Gabon, gusa kubera ikibazo cy’impanuka yagize akaba atarabashije kurangiza isiganwa.

Nk’uko byanakorewe abandi bakinnyi b’abanyarwanda barimo Adrien Niyonshuti, Habiyambere Nicodem, Joseph Biziyaremye na Hadi Janvier, Ndayisenga Valens agiye muri Afurika y’Epfo yoherejwe n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda(FERWACY), ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare ku isi, ishami rya Afurika (UCI Continental Center).

Ndayisenga Valens.
Ndayisenga Valens.

Aho muri Afurika y’Epfo Ndayisenga Valens azamara amezi abiri, ni mu kigo cyazobereye kwigisha, guhugura no kongerera inararibonye abakinnyi b’umukino w’amagare.

Icyo kigo gifite n’ikipe yabigize umwuga muri uwo mukino, gikunze guha amahirwe yo kugikoreramo imyitozo cyane cyane abakinnyi bakiri batoya, bagaragaza impano mu mukino w’amagare.

Ndayisenga ukomoka mu karere ka Rwamagana, asanze muri icyo kigo Hadi Janvier umaze iminsi mikeya agiye gukinira ikipe ya UCI Continental Center, gusa we akaba yaramaze kuba umukinnyi w’icyo kigo mu buryo buhoraho, mu gihe Ndayisenga we azagaruka nyuma y’amezi abiri.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka