Ndayisenga Valens yegukanye Tour du Rwanda 2014

Umunyarwanda Ndayisenga Valens niwe wegukanye Toour du Rwanda 2014 kuri iki cyumweru nyuma yo kurangiza agace ka nyuma ka kilometero 114 ari uwa kabiri.

Ndayisenga Valens avugana n'abanyamakuru nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2014.
Ndayisenga Valens avugana n’abanyamakuru nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda 2014.

Agace ka nyuma ka Tour du Rwanda 2014 kakinwe kuri iki cyumweru tariki 23/11/2014 karazenguruka mu mujyi wa Kigali aho abasiganwa bazenguruka intera ya kilometero 12.6 inshuro icyenda.

Abasiganwa bahagurukaga kuri stade Amahoro i Remera bagaca Kimironko na bagakomeza Kibagabaga bagakomeza Nyarutarama bagakata mu muhanda unyura kuri Golf Club bagahinguka ku Gishushu bakanyura mu muhanda mushya uca munsi ya Tele 10 bakazamukira ku gisimenti bakongera gusubira kuri stade.

Muri aka gace Abanyarwanda bakomeje kuza mu gikundi cya mbere ariko ku nshuro ya karindwi Umunya Maroc abinjiramo ari na we wegukanye aka gace ka nyuma.

Kugera ku gace kabanziriza akanyuma, Ndayisenga yari akiri imbere ku rutonde rusange.
Kugera ku gace kabanziriza akanyuma, Ndayisenga yari akiri imbere ku rutonde rusange.

Inkuru irambuye turakomeza kuyikurikirana.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndahamagarira abashoramari gushora imari muri uyumukino kuko abanyarwa berekanyeko bawushoboye, abamamaza namwe uyuniwo mwanya wo kuwutera inkunga kuko iyini field yo kwamamarizaho.

valens nzamurambaho yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

nukuri umunyarwanda atanze isura nziza ku Rwanda kandi tuboneraho kubwira abayobozi gushyiramo imbaraga kuruyu mukino kurusha foot.

gashema j pierre yanditse ku itariki ya: 24-11-2014  →  Musubize

Mukuri Imana ishimwe kuba Tour du Rwanda isigaye mu rwanda ya 2014
Murakoze bana bu rwanda kwereka amahanga ko uyumunsi Cyclisme mu rwanda irikurwego rwoheju aho mutegurirwa umukino kandi mukanawegukana so beautiful guys keeping dream.

Adrien Niyonshuti yanditse ku itariki ya: 23-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka