Ndayisenga Valens na Girubuntu Jeanne d’Arc begukanye shampiyona y’umukino w’amagare

Ndayisenga Valens na Girubuntu Jeanne d’Arc basanzwe bakinira ikipe ya Amis Sportifs y’i Rwamagana, nibo begukanye umwanya wa mbere mu bagabo no mu bagore mu mikino ya shampiyona y’umukino w’amagare yarangiye ku cyumweru tariki 29/6/2014.

Ndayisenga Valens na Girubuntu batangiye neza shampiyona y’uyu mwaka kuko ku wa gatandatu tariki ya 28/6/2014, i Nyanza mu karere ka Kicukiro ubwo abakinnyi bose basiganwaga bahanganye n’isaha (course contre la montre individuelle), bombi bari begukanye umwanya wa mbere.

Ndayisenga Valens amaze iminsi yitoreza mu Busuwisi.
Ndayisenga Valens amaze iminsi yitoreza mu Busuwisi.

Bucyeye bwaho ku cyumweru , ubwo noneho basiganwaga intera ndende, abagabo bahagurukira i Kigali berekeza mu karere ka Huye ahari intera ya Kilometero 126, Ndayisenga Valens w’imyaka 20, yarangije iyo ntera ari ku mwanya wa mbere.

Ndayisenga wari umaze iminsi akorera imyitozo mu gihugu cy’Ubusuwisi, yakurikiwe ku mwanya wa kabiri na Nsengimana Jean Bosco, naho Adrien Niyonshuti ukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya MTN Qubekha muri Afurika y’Epfo aza ku mwanya wa gatatu.

Ku myaka 19 Ndayisenga akomeje kwigaragaza cyane (aha ni muri Tour du Rwanda umwaka ushize ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu gaceka Rwamagana-Musanze.
Ku myaka 19 Ndayisenga akomeje kwigaragaza cyane (aha ni muri Tour du Rwanda umwaka ushize ubwo yegukanaga umwanya wa mbere mu gaceka Rwamagana-Musanze.

Hadi Janvier umaze iminsi akorera imyitozo muri Afurika y’Epfo akaba agiye no kujya gukomereza imyitozo muri Reta zunze ubumwe za Amerika yaje ku mwanya wa kane, naho Uwizeyimana Bonaventure, nawe utanga icyizere mu mukino w’amagare mu Rwanda aza ku mwanya wa gatanu, akaba mu minsi iri imbere azajya gukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Europcar mu Bufaransa.

Mu rwego rw’abagore ho, basiganwaga intera ya kolometero 81 bava i Muhanga berekeza i Huye, maze Girubuntu Jeanne d’Arc asiga abandi barindwi yari ahanganye nabo.

Ku mwanya wa kabiri haje Uwamarayika Benita, Uwimana Jeannette aza ku mwanya wa gatatu, Mukandayisenga Jeannette aba uwa kane naho Ingabire Beatha aza ku mwanya wa gatanu.

Girubuntu Jeanne d'Arc (ubanza ibumoso wambaye ikabutura y'ubururu), niwe wahize abandi bagore muri uyu mwaka, akaba ari we wageze i Huye mbere.
Girubuntu Jeanne d’Arc (ubanza ibumoso wambaye ikabutura y’ubururu), niwe wahize abandi bagore muri uyu mwaka, akaba ari we wageze i Huye mbere.

Umwaka ushize, Gasore Hategeka niwe wari wegukanye umwanya wa mbere mu bagabo, ariko uyu mwaka yaje ku mwanya wa 14, naho mu bagore ho ntabwo umwaka ushize shampiyona yakinwe.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), Aimable Bayingana, avuga ko irushanwa rya shampiyona rifasha abakinnyi kubona amanota atuma babasha kwitabira amasiganwa akomeye ku isi.

Umuyobozi wa FERWACY Aimable Bayingana, uri kumwe na bamwe mu bakinnyi b'ikipe y'igihugu, avuga shampiyona iha abakinnyi amanota atuma bajya mu masiganwa akomeye ku isi.
Umuyobozi wa FERWACY Aimable Bayingana, uri kumwe na bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu, avuga shampiyona iha abakinnyi amanota atuma bajya mu masiganwa akomeye ku isi.

Uyu mwaka ngo FERWACY yashyizemo abakinnyi bose babarizwa mu makipe yo mu Rwanda kugirango bashake amanota azatuma bitabira shampiyona y’isi y’umukino w’amagare izabera muri Espagne muri Nzeri uyu mwaka kandi ngo Bayingana akurikije amanota abakinnyi babonye abemerera kuzayitabira.

Iyo mikino ya shampiyona kandi yanafashije abakinnyi kwitegura neza imikino izahuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth Games), izabera i Glasgow muri Ecosse muri Nyakanga uyu mwaka, ndetse na ‘Tour du Rwanda’ izaba mu Ugushyingo uyu mwaka.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka