Musanze: Tour du Rwanda y’uyu mwaka yahuruje imbaga bidasanzwe

Ku munsi wa gatatu wa Tour du Rwanda, ubwo basesekaraga mu karere ka Musanze ahagana saa 12h20, zo kuri uyu wa kabiri tariki 19/11/2013, abari muri iri rushanwa bakiriwe n’imbaga itabarika, bamwe buriye n’amazu kugirango birebere iri rushanwa.

Mu ma saa tatu n’igice zo kuri uyu munsi, nibwo umuhanda Kigali-Rubavu wayobejwe ugaca mu ma quartier ya Musanze, kugirango abari muri Tour du Rwanda babashe kuharuhukira, ari nako hatakwa ibyapa byamamaza, ibyuma by’umuziki, ibisohora amajwi ndetse n’aho abantu bicara.

Bamwe mu bitabiriye iri rushanwa, bavuze ko iri ariryo rushanwa rishyushya umujyi wa Musanze ku buryo budasanzwe, n’ubwo rwose uyu mujyi utajya uburamo iminsi mikuru, igahuruza imbaga y’Abanyarwanda.

Iyi nzu abantu bayitondagiye kugeza hejuru ngo birebere Tour du Rwanda nta nkomyi.
Iyi nzu abantu bayitondagiye kugeza hejuru ngo birebere Tour du Rwanda nta nkomyi.

Kubwimana Juvens, umwe mu rubyiruko wari waje kwirebera aya magare, yavuze ko ashimishwa cyane n’uyu mukino, bitewe n’ishyaka riranga abawukina, uko abaritegura baba batatse, ndetse no kuba riba ryahuje abanyamahanga.

Ati: “Nta kiza nko kwirebera abana b’u Rwanda bahigika ibihanganye ku rwego mpuzamahanga. Ibi ni ibintu bidushimisha cyane.”

Kanamugire Yves, avuga ko nta kintu na kimwe cyatuma acikanwa na Tour du Rwanda. Ati: “wabonye ko twari twuriye etage yose tukayitondagira kugeza mu bushorishori. Hari n’abari hejuru y’amazu. Iri rushanwa ni imbonekarimwe”.

Ndayisenga wabaye uwa mbere yakiriwe n'imbaga y'abari bamutegereje.
Ndayisenga wabaye uwa mbere yakiriwe n’imbaga y’abari bamutegereje.

Muri iki cyiciro, uwabaye uwa mbere ni Umunyarwanda Ndayisenga Valens w’imyaka 19, akurikirwa na Ruhumuriza Abraham nawe w’Umunyarwanda.

Kuri uyu munsi, muri rusange abakinnyi b’u Rwanda bitwaye neza cyane, kuko mu icumi bambere, harimo Abanyarwanda bagera kuri batandatu.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka