Lagab yegukanye umwanya wa mbere Muhanga-Nyamagabe, naho Girdlestone agumana umwenda w’umuhondo

Mu gace ka gatanu (etape 5) k’isiganwa ry’amagare ‘Tour du Rwanda 2013’, kakinwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 22/11/2013, abasiganwa bava mu karere ka Muhanga bajya mu karere ka Nyamagabe, umunya Algeria Lagab Azedine niwe wegukanye umwanya wa mbere, ariko umunya Afurika y’Epfo Girdlestone agumana umwenda w’umuhondo.

Yari intera ya kilometero 102, aho abasiganwaga bahagurutse mu karere ka Muhanga saa tatu za mu gitondo. Azedine Lagab wari waraje mu isiganwa ryo kwita izina mu Rwanda muri 2012, ndetse akanitabira shampiyona nyafurika yabereye mu Rwanda muri 2011, ntabwo yari yarigaragaje muri Tour du Rwanda uyu mwaka.

Girdlestone Dylan akomeje kuza ku isonga mu bamaze gukoresha igihe gito, bityo ni nawe wambaye umwenda w'umuhondo.
Girdlestone Dylan akomeje kuza ku isonga mu bamaze gukoresha igihe gito, bityo ni nawe wambaye umwenda w’umuhondo.

Ariko ubwo berekezaga I Nyamagabe yagiye mu ba mbere, ndetse n’abari bamuri imbere bose aza kubanyuraho ubwo bari bagereje kwijira mu mugi wa Nyamagane, maze agera aho basorezaga ari ku mwanya wa mbere akoresheje amasaha abiri, iminota 29 n’amasegonda 15.

Lagab yavuze ko kuba uw ambere atabikekaga kuko ngo atari yariteguye neza iri siganwa, dore ko yari afite n’andi masiganwa yagombaga kwitabira. Yavuze ko icyamugoye cyane ari imisozi miremire, gusa ngo kuri uyu wa gatanu yari yabyukanye imbaraga arakora cyane abona abaye uwa mbere gusa ngo ntiyabitekerezaga.

Lagab yakurikiwe na Biru Goytom w’umunya Ethiopia wahageze nyuma y’amasegonda 7, Meint Jes Louis wo mu ikipe ya MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo aza ku mwanya wa gatatu, nyuma y’amasegonda 33 Azedine Lagab ahageze.

Umunyarwanda waje ku mwanya mwiza ni Gasore Hategeka wabaye uwa gatanu, agera Nyamagabe nyuma y’amasegonda 39 Azedine Lagab wabaye uwa mbere ahageze.

Nyuma yo guteranye ibihe byose bimaze gukoreshwa n’abakinnyi, ku rutonde rusange umukinnyi wa mbere kugeza ubu ni Dylan Girdlestone w’Umunya Afurika y’Epfo, akaba yongeye kwambikwa umwambaro w’umuhondo yari yanambitswe ubwo bavaga Musanze bajya mu karere ka Muhanga.

Umukinnyi w’u Rwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Nsengiyumva Jean Bosco uri ku mwanya wa gatandatu, akaba arushwa n’uwa mbere iminota ine n’amasegonda 56.

Ikipe iza ku mwanya wa mbere kugeza ubu ndetse ikaba isa n’iyabigize akamenyero ni iya MTN Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo, naho kuva irushanwa ryatangira kugeza uyu munsi, umukinnyi Eyob Metkel w’umunya Ethiopia agakomeza kuza ku mwanya wa mbere mu bakinnyi bitwara neza kurusha abandi ahantu hazamuka.

Mu gihe habura ibyiciro bibiri ngo ‘Tour du Rwanda 2013’ irangire, amakipe yo muri Afurika y’Epfo abiri (Iy’igihugu ndetse n’iya MTn Qhubeka) niyo ahabwa amahirwe yo kuzavamo umukinnyi uzegukana Tour du Rwanda y’uyu mwaka, kuko niyo akunze kuvamo umukinnyi wambara umwenda w’umuhondo.

Isiganwa ryakomeje kuri uyu wa gatandatu, aho abasiganwa bahagurutse mu karere ka Huye berekeza mu mugi wa Kigali, ahari intera ya Kilometero 125, bakaza gusoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka