Ikipe y’u Rwanda mu magare izitabira isiganwa ryo kuzenguruka Congo

Ikipe y’u Rwanda izitabira isiganwa ryo kuzenguruka igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo (Tour de la RDC), kuva tariki 18-29/06/2013. Iri siganwa u Rwanda rugiye kwitabira bwa mbere, naryo ni ku nshuro ya mbere rigiye kuba.

Ikipe y’u Rwanda imaze kumenyera amarushanwa mpuzamahanga muri uwo mukino, yahagurutse mu Rwanda ku wa gatandatu, inyura muri Congo Brazzaville, ikaba yamaze kugera muri Congo aho yiteguye guhatana n’andi makipe akomeye kuri uyu wa kabiri.

Ikipe y’u Rwanda yitwaje abakinnyi bane, bakaba bataranitabiriye isiganwa ryo kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi b’umukino w’amagare bazize Jenoside, ryabaye ku wa gatandatu tariki 15/6/2013, ubwo nabo bahagurukaga mu Rwanda.

Bari kumwe n’umutoza wabo Jonathan Boyer, abakinnyi bane b’u Rwanda bari muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ni Biziyaremye Joseph, Bintunimana Emile, Rudahunga Emmanuel
na Rukundo Hassan.

Bajyanye kandi na La Croix Jimmy ushinzwe gukanika amagare ( Mechanicien) na Ruvogera Obed ushinzwe kunanura imitsi y’abakinnyi (Masseur).

Tour de la RDC u Rwanda rwitabiriye rije nyuma y’andi masiganwa akomeye muri Afurika u Rwanda rukunze kwitwabira arimo La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon, Tour du Faso yo muri Burkina Faso, Tour d’Erithree, Tour du Maroc na Shampiyona nyafurika.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru bya Congo ‘Agence Congolaise de Presse’ avuga ko abakinnyi bazasiganwa intera ya lilometero 900, ikazaba igabanyijemo ibyiciro (etapes) icyenda, bakazanyura mu bice bya Kinshasa, Bas-Congo na Bandundu.

Kugeza ubu ibihugu byamaze kwemeza ko bizitabira iryo siganwa harimo RDC izakira iryo siganwa, Bénin, Togo, Côte d’Ivoire, Gabon, Cameroun, u Rwanda, Congo Brazzaville, Ububiligi, n’Ubufaranssa.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka