Uyu ni umwe mu mishinga iryo shyirahamwe rishaka gukora mu mwaka wa 2012, nk’uko byatangarijwe mu nama y’inteko rusange ya FERWACY iherutse guterana ikiga ku byo iryo shyirahamwe rimaze kugeraho ndetse na gahunda z’iterambere ry’uwo mukino zizakorwa muri uyu mwaka.
Ubuyobozi bwa FERWACY buvuga ko mu gihe icyo kigo cy’imyitozo cya Musanze cyakuzura, bizafasha abakinnyi b’Abanyarwanda kujya babona aho bitoreza ari benshi kandi batagombye kujya mu mahanga.
Muri iyo nama hemejwe ko muri uyu mwaka wa 2012, FERWACY izita cyane ku marushanwa yaba ayo mu Rwanda ndetse no hanze, gushakira amahugurwa abatoza, abakanishi ndetse n’abakinnyi.
Mu rwego rwo gukomeza kubaka umukino w’amagare mu Rwanda, hemejwe kandi ko hagiye kongerwa imbaraga mu gushaka abakinnyi bato bafite impano (new talents detection) ndetse no gushaka ibikoresho byifashishwa muri uwo mukino ndetse n’abakozi.
Mu rwego rwo gukomeza kuzamura abakinnyi bakiri batoya, FERWACY ifite gahunda yo gushyira amagare mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugirango bifashe abana bashaka kujya biga gusiganwa ku magare, bityo bazavemo abakinnyi bakomeye mu gihe kizaza.
FERWACY kandi, mu cyumeru gishize, yohereje abakinnyi batatu mu myitozo muri Afurika y’Epfo. Abo ni Habiyambere Nicodem, Gasore Hategeka na Hadi Janvier bagiye kwitegura imikino mpuzamaganga iteganyijwe muri uyu mwaka cyane cyane Tour du Maroc izaba mu kwezi kwa gatatu, rikaba ari naryo siganwa rizabimburira ayandi.
Theoneste Nisingizwe
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|