FERWACY igiye gushyira amagare mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Kugira ngo abana bakure bafite ubumenyi n’urukundo mu gutwara amagare, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ngo rigiye gushyira amagare yo kwigiraho kunyonga mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Nk’uko Emmanuel Murenzi, Umunyamabanga uhoraho wa FERWACY yabitangarije Kigalitoday.com yavuze ko bagiye gukomeza gushakisha abakinnyi bafite impano yo kunyonga igare hirya no hino mu gihugu ariko ngo ikibashishikaje cyane ni ugushyiraho ikigo cyihariye cyo gutoza abo bana.

“Turimo gutegura gushyira amagare mu mashuri abanza n’ayisumbuye ku buryo abana batangira gukina umukino w’amagare bakiri bato, mu gihe kidatinze kandi tuzashyiraho ikigo cyihariye kizajya gitanga imyitozo kuri abo naba mu buryo buhoraho”

Mbere y’uko FERWACY itangira iyi gahunda yo gushyira magare mu mashuri, yanatangiye gushakisha abana bafite impano zo kunyonga magare hirya no hino mu Rwanda binyujijwe mu marushanwa yagiye akorwa mu turere.

Bamwe mu bitwaye neza muri iryo jonjora ryabereye mu turere bakaba barahawe amahirwe yo kwitabira irushanwa rya “Ascension des milles collines”Kigali-Huye, aho ndetse bamwe muri bo, n’ubwo bakoreshaga amgare asanzwe (pneu ballon) bigaragaje cyane, babiri ba mbere bahembwa amagare yagenewe marushanwa.

Iri rushwana rya Kigali-Huye ryegukanywe na Obed Ruvogera wo mu ikipe ya Huye akaba anakinira ikipe y’igihugu.

Théoneste NISINGIZWE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka