Erithrea na Maroc ntibarasubiza ubutumire mu isiganwa ryo Kwita Izina

Erithrea na Maroc ntibarasubiza ubutumire bwo kwitabira isiganwa ry’amagare ryitiriwe kwita izina ingagi rizaba tariki 09-10/6/2012. Ibihugu nka Kenya, Tanzaniya, Burundi, Algeria byo byamaze kwemera ubutumire.

Ngo kuba iri rushanwa rimara iminsi ibiri gusa n’ibihembo bikaba atari byinshi ni imwe mu mpamvu zituma rititabirwa cyane; nk’uko bitangazwa na Bayingana Aimable umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare (FERWACY).

Ati “amarushanwa amara iminsi myinshi nka Tour du Rwanda, France, la tropicale Amissa Bongo aritabirwa kuko ni ibihembo ari byinshi.”

Kubura kw’aya makipe bishobora kugabanya guhangana kuko mu irushanwa rya 2011, Maroc na Erithrea aribo batwaye imyanya ine ya mbere. Kwita Izina Cycling Tour yemewe ku rwego rw’isi n’ishyirahamwe mpuzamahanga (UCI).

Mu rwego rwo guha umwanya abakinnyi bato, u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe atatu: Kalisimbi, Akagera na Muhabura. Amafaranga ashyirwa mu isiganwa Kwita Izina Cycling Tour atangwa na RDB yabaye miliyoni 70 aho kuba kuri miliyoni 50 nko mu 2011.

Igihugu cya Maroc kandi nticyitabiriye imikino y’abagore ya Beach volley yaberaga mu Rwanda mu kwezi kwa gatanu.

Abasiganwa bagenda km 300 kuva i Kigali-Kinigi-Rubavu bakagaruka. Irushanwa ryo mu 2011, umukinnyi wa mbere yahembwe amaeuro 500 (ibihumbi 350 by’amafaranga y’u Rwanda), naho utsinze buri cyiciro (etape) agafata amaeuro 482.

Iri rushanwa rimaze imyaka itatu, ku nshuro ya mbere ryatwawe na Nathan Byukusenge, mu 2010 ritwarwa na Ruhumuriza Abraham naho 2011 ryatwawe n’umunya-Erithrea, Telkehmaniot Daniel.

Nyuma yo Kwita Izina Cycling Tour hazakurikiraho Ascension des milles collines yasubitswe tariki 19/05/2012 kubera umuganda.

Thierry Tity Kayishema

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka