Byukusenge Nathan yegukanye isiganwa ryo kurwanya ruswa

Byukusenge Nathan ukinira ikipe ya Benediction Club, ni we wegukanye umwanya wa mbere mu isiganwa ry’amagare Kigali-Muhanga-Kigali ryari rigamije kurwanya ruswa, ryabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 08/12/2012.

Intera ya Kilometero 90 yo kuva kuri Stade Amahoro i Remera kugera i Muhanga kugaruka mu mujyi wa Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Nathan Byukusenge yayirangije akoresheje amasha abiri, iminota 55 n’aamsegonda 48.

Imyanya itatu ya mbere yihariwe n’abakinnyi ba Benediction Club, kuko no ku mwanya wa kabiri haje Hadi Janvier wakoresheje amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 2, ku mwanya wa gatatu haza Uwizeyimana Bonaventure bakinana wakoresheje amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda atatu.

Ndayisenga Valens w’imyaka 18 akaba ari na we mukinnyi mutoya waje hafi, yabaye uwa gatanu akoresheje amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 13 naho Nsengiyumva Jean Bosco aza ku mwanya wa gatanu akoresheje amasaha abiri, iminota 58 n’amasegonda 18.

Nathan Byukusenge wabaye uwa mbere yavuze ko isiganwa ‘Tour du Rwanda’ aheruka kwitabira ryamwunguye byinshi byamufashije gusiga bagenzi be ku buryo bugaragara kuko uwa kabiri yamusize iminota ibiri n’igice.

Byukusenge yavuze kandi ko agiye kongera imyitozo ku buryo azitwara neza cyane no mu marushanwa mpuzamahanga azitabira mu minsi iri imbere.

Nathan Byukusenge.
Nathan Byukusenge.

Mu rwego rw’abagore, basiganwaga intera ya Kilometero 50 bakaba bahagurutse i Muhanga berekeza mu mujyi wa Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uwimana Jeanette ni we wabaye uwa mbere, akoresheje isaha imwe, iminota 48 n’amasegonda 16 n’ibice 21. Yakurikiwe na Niyonsaba Clementine wakoresheje isaha imwe, iminota 47 n’amasegonda 16 n’ibice 23, naho ku mwanya wa gatatu haza Ingabire Beatha wakoresheje isaha imwe, iminota 47, amasegonda 16 n’ibice 38.

Nathan Byukusenge wabaye uwa mbere mu bagabo yahembwe amafaranga ibihumbi 250, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 200, uwa gatatu ahabwa ibihumbi 150. Abakinnyi 10 ba mbere bahembwe buri wese bijyanye n’umwanya yafashe.

Mu rwego rw’abagore, Uwimana Jeannette wabaye uwa mbere yahawe ibihumbi 100, uwa kabiri ahabwa ibihumbi 90, uwa gatatu ahabwa ibihumbi 80, kugeza ku mukinnyi wa 10 wahembwe ibihumbi 10.

Iri siganwa ryitabiriwe n’abagabo 35 n’abagore 11, ryatewe inkunga n’Urwego rw’Umuvunyi mu rwego rw’Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, mu nsanganyamatsiko yo ‘Guharanira Afurika itarangwamo ruswa’.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka