Bayingana Aimable yongeye gutorerwa kuyobora FERWACY imyaka ine

Aimable Bayingana, wari umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda yongeye gutorerwa kuyobora iryo shyirahamwe mu gihe kingana n’imyaka ine, mu matora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku cyumweru tariki ya 26/1/2014.

Abanyamuryango barindwi b’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda; Benediction Club, Les Amis Sportifs, Cycling Club for All, Kiramuruzi Cyling Team, Cine-Elmay, Rapid Entertainment Club na Fly Club nibo bashyizeho Komite nyobozi izayobora kugeza muri Mutarama 2018.

Ayo matora nta mpinduka zayabayemo kuko hafi 100% by’abari bagize komite icyuye igihe bose bongeye gutorwa, Bayingana Aimable uyibereye umuyobozi akaba asanga ari ikimenyetso cy’icyizere abanyamurango babafitiye kandi ngo bagiye kongera imishinga igamije gukomeza kuzamura umukino w’amagare.

“Kuba bongeye kudutora twese, ni ikimenyetso cy’uko koko abanyamuryango badushyigikiye kandi bashimye ibyo twakoze mu myaka ine ishize. Kongera gutorwa rero ni umwanya mwiza wo kurangiza neza imishinga y’iterambere ry’umukino w’amagare twatangiye, ndetse no gutangiza ibikorwa bishya byo guteza imbere uwo mukino”; Bayingana.

Bayingana Aimable (uwa kabiri uhereye iburyo) hamwe na komite bazafatanya kuyobora FERWACY imyaka ine.
Bayingana Aimable (uwa kabiri uhereye iburyo) hamwe na komite bazafatanya kuyobora FERWACY imyaka ine.

Bayingana avuga ko mu by’ingenzi Komite nyobozi ya FERWACY izibandaho, harimo cyane cyane kongera imbaraga mu kuzamura abakinnyi bakiri batoya, ndetse no gushaka abashya bafite impano, ngo bakaba bagomba kuzamenyekanira cyane mu marushanwa y’imbere mu gihugu azajya ategurwa kabiri mu kwezi.

Ikindi gishya iyo komite izakora, ngo ni ugutangiza mu Rwanda isiganwa ry’amagare ryo kuzamuka imisozi miremire bita mu cyongereza ‘Mountain Bike’, rikaba ahanini rizaba rigamije kwereka abanyamahanga ibyiza bitatse u Rwanda ariko bakazanahakura amafaranga azajya afasha umukino w’amagare.

Nk’uko byari bisanzwe, Bayingana Aimable azungirizwa na Byemayire Lambert nk’umuyobozi wa mbere wungirije, Bizimana Festus akaba yongeye kugirwa umuyobozi wa kabiri wungirije, Thierry Rwabusaza nawe yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga mukuru w’iryo shyirahamwe, naho Munyankindi Bénoit yongera kugirwa umubitsi.

Ayo matora kandi yashyizeho abajyanama batatu; Rugambwa Jean Baptiste, Ntembe Bosco na Mparabanyi Faustin.

Iyo komite yongeye kugirirwa icyizere n’abanyamuryango, yigaragaje cyane mu gutegura neza isiganwa ngarukamwaka ‘Tour du Rwanda’ ndetse uko imyaka yagiye ukurikirana abakinnyi b’u Rwanda bagenda bitabira amasiganwa mpuzamahanga, kandi n’ubwo bataregera ku rwego rwo kwegukana irushanwa mpuzamahanaga, ariko bagiye bagaragaza gutera imbere cyane.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka