Amagare: Uwizeyimana yabaye uwa mbere mu isiganwa Kigali- Rusumo

Uwizeyimana Bonaventure akinira mu ikipe ya Benediction y’i Rubavu, ni we wasize abandi bakinnyi 39 bari bahanganye mu isiganwa ry’amagare Kigali- Rusumo ryabaye ku cyumweru tariki 03/02/2013.

Muri iri siganwa ryateguwe mu rwego rwo kongerera abakinnyi b’umukino w’amagare mu Rwanda amarushanwa, Uwizeyimana w’imyaka 21 yarangije intera ya Kiometero 142 basiganwaga akoresheje amasaha atatu, iminota 25 n’amasegonda 39.

Ku mwanya wa kabiri haje Rukundo Hassan akaba yararushijwe na Uwizeyimana amasegonda abiri gusa, Nathan Byusenge aza ku mwanya wa gatatu akoresheje amasaha atatu, iminota 34 n’amasogonda 20, naho Abraham Ruhumuriza aza ku mwanya wa kane akoresheje amasaha atatu, iminota 34 n’amasegonda 35.

Kuba Uwizeyimana Bonaventure na Hassan Rukundo barasize bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Rwanda ndetse no ku rwego mpuzamahanga, bigaragara ko bakoresheje ubumenyi n’inararibonye bavanye mu isiganwa ‘Tropical Amissa Bongo’ riheruka kubera muri Gabon.

Mu rwego rw’abagore, hasiganwe abagore 13 batangirira i Rwamagana berekeza ku Rusumo, ahari intera ya Kilometero 81.5, Girubuntu Jeanne d’Arc waherukaga kwegukana umanya wa mbere muri ‘Tour de Kigali’ yongeye kwigaragaza agera ku Rusumo ari imbere, akaba yarakoresheje amasaha abiri, iminota 47 n’amasegonda 07.

Ku mwanya wa kabiri haje Ngabire Beathe wakoresheje amasaha abiri, iminota 47 n’amasegonda 15, Niyonsaba Clementine aza ku mwanya w gatatu akoresheje amasaha abiri, iminota 52 n’amasegonda 12.

Dore uko abagabo 10 ba mbere bakurikiranye n’ibihe bakoresheje:

1. Uwizeyimana Bonaventure 3h25’39’’

2. Rukundo Hassan 3h25’40’’

3. Byukusenge Nathan 3h34’20’’

4. Ruhumuriza Abraham 3h34’35’’

5. Bintunimana Emile 3h34’36’’

6. Gasore Hategeka 3h34’37’’

7. Habiyambere Nicodem 3h34’38’’

8. Biziyaremye Joseph 3h34’39’’

9. Rudahunga Emmanuel 3h34’40’’

10. Uwamungu Innocent 3h34’42’’

Dore uko abagoe 5 ba mbere bakurikiranye, n’ibihe bakoresheje:

1. Girubuntu Jeanne D’Arc 2h47’07’’

2. Ngabire Beathe 2h47’15’’

3. Niyonsaba Clementine 2h52’12’’

4. Uwimana Jeannette 2h52’14’’

5. Uwamariya Benitha 2h59’46’’

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka